Va mu kigare n'amarangamutima ya gihuriga! UEFA imaze gusobanura ukuntu VAR itanze igitego cya Manchester City kandi umupira wari wabanje kurenga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Buraya, UEFA ryemeye ikosa ko umupira Bernardo Silva yagaruye mu kibuga wari warenze ariko rinatanga ibisobanuro birambuye ko n'ubundi igitego kigomba kugumaho.

UEFA yemeye amakosa yabaye ku mupira warenze ariko umukino ukaza gukomeza batarenguye.

Nk'uko bitangazwa na EUROSPORT na ESPN, UEFA ivuga ko impamvu VAR atakoreshejwe  ari uko ubwo Silva yagaruraga umupira mu kibuga wahishe ufatwa n'ikipe ya Real Madrid ibintu byahise bifatwa nk'aho ugaruwe mu kibuga bundi bushya.

Kuba Real Madrid yari yongeye gufata umupira nyuma y'aho Bernardo awugaruye, byahise bifatwa nk'aho batangiye gukina bushya. Ibyo bivuze ko ibyabaye nyuma y'ibyo byose byateshejwe agaciro.

Iyo Silva akomeza kugumana umupira Real Madrid itari yawaka maze bagatsinda, igitego cyari kwangwa.

Ariko kuba REAL MADRID yabanje kuwubaka, ikawukoraho, ikawukina , biriya byose byabaye nyuma harimo n'igitego byateshejwe agaciro.



Source : https://yegob.rw/va-mu-kigare-namarangamutima-ya-gihuriga-uefa-imaze-gusobanura-ukuntu-var-itanze-igitego-cya-manchester-city-kandi-umupira-wari-wabanje-kurenga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)