USA: Umunyarwanda yishwe n'impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impanuka yahitanye Soviet w'imyaka 40 yabaye mu ma saa kumi na 20 zo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Williston ho muri Leta ya Dakota y'Amajyaruguru imwe muri Leta zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubwo imodoka yari itwawe na Soviet yagongwaga n'indi maze zoze zikarenga umuhanda we agahita ahasiga ubuzima.

Ni mu gihe uwo yari atwaye Ronald Nanan w'imyaka 57 na David Seiferd w'imyaka 47 wari utwaye imodokoka yabagonze bakomeretse bikomeye.

Polisi igenzura imihanda y'aho impanuka yabereye yatangaje ko impanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi wari utwaye imodoka yagonze Soviet, nubwo iperereza rigikomeje nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo muri ako gace impanuka yabereyemo.

Soviet yavukiye ku Kimihurura ku wa 6 Gashyantare 1983, yari umaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Yari yarashakanye na Grace Umuhire ndetse bari bafitenye abana bane, abakobwa batatu n'umuhungu umwe, umukuru muri bo afite imyaka 10.

Mu kiganiro na IGIHE uwitwa Aimable Magaju na Ally Soudy Uwizeye bamwe mu nshuti za hafi banabanaga muri North Dakota, nta byinshi bari bafite byo kuvuga kuko urupfu rwa Soviet bari batarwakwakira.

Icyakora bahamije ko ari umuntu wabanaga n'abandi mu mahoro, akaba yanakundaga gufasha abandi no gusususurutsa aho yabaga ari, bahamya ko kumubura ari icyuho gikomeye muri sosiyete bari batuyemo kandi azahora yibukirwa kuri byinshi.

Abakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda kandi bazi Ndahigwa Ribert Soviet mu itsinda ryigeze kugerwaho mu ku byina mu Rwanda rya B12. Ntabwo ibijyanye no kumushyingura no kumusezeraho bwa nyuma biratangazwa.

Robert Ndahigwa bitaga Soviet yitabye Imana azize impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usa-umunyarwanda-yishwe-n-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)