Imiryango itari iya Leta yasabwe guha umwanya abaturage mu bibakorerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavugiwe mu imurukabikorwa ry'Imiryango itegamiye kuri Leta yahawe inkunga n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, igamije kubaka ubushobozi bwayo mu miyoborere, ikemura ibibazo kandi igakorera mu mucyo.

Ku wa 12 Gicurasi 2023, iyi miryango yahuriye ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali, KCEV, yerekana uruhare rwayo mu iterambere ry'igihugu.

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB Dr Usta Kayitesi yavuze ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho mu gihugu bisaba kugira imiryango itegamiye kuri Leta ifite imikorere ihamye, kandi ifite ingufu.

Ati "Nk'igihugu twahisemo kugendera mu murongo wo kubazwa inshingano, twahisemo gukorera mu mucyo no kugira imiyoborere myiza kandi sosiyete sivile na yo ifite izo nshingano."

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP Maxwell Gomera yavuze ko ari ngombwa guha agaciro ibikorwa bya Sisiyete Sivile mu gukemura ibibazo bitandukanye by'igihugu.

Ati "Tugomba guha agaciro ibikorwa bya sosiyete sivile mu gukemura ibibazo byugarije umuryango. Bafite ubushobozi ntagereranywa bwo gukemura ibibazo bitakemuwe na Leta n'abikorera. Bari kumwe n'abaturage, bumva ibibazo byabo neza kandi bagashaka ibisubizo bijyanye n'ibyo bakeneye."

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yavuze ko iyi miryango igomba guha umwanya wa mbere abaturage kugira ngo hakemurwe ibibazo nyakuri bafite.

Ati "Turi ijwi ry'abatabasha kuvuga. Mbere y'uko dutangira ibikorwa, dukeneye guha umwanya abagenerwabikorwa kugira ngo dukemure ibibazo bafite. Gukomeza kubaka ubushobozi ni ingenzi kugira ngo sosiyete sivile ishyire ingufu mu byo ishinzwe. Birakenewe ko abantu batubaza inshingano."

Ku wa 9 Gicurasi abagize iyi sosiyete sivile basuye abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, babaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere.

Iri murikabikorwa ryasoje icyumweru cyahariwe imiryango itegamiye kuri Leta.

Kuva mu 2018, imiryango itegamiye kuri Leta 152 yahawe inkunga ya 25,000,000 RWF kuri buri muryango, yabafashije gushyira mu bikorwa gahunda zayo zirimo no kubaka ubushobozi, iki cyiciro cya kabiri kikazarangira muri 2024.

Abayovozi ba RGB na UNDP bavuga ko bafite intego yo gukomeza kubaka ubufatanye hagati ya Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta mu rugamba rwo guteza imbere igihugu n'abaturage muri rusange.

Iyi miryango itari iya leta yamuritse ibikorwa bitandukanye yagejeje ku baturage
Imiryango itari iya leta yahuriye hamwe, yibutswa gukorera mu mucyo
Dr Usta Kaitesi yavuze ko abayobozi b'iyi miryango bagomba gukorera mu mucyo
Imiryango itari iya leta yiyemeje gushyira umuturage imbere mu bimukorerwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabwe-guha-umwanya-abaturage-mu-bibakorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)