UR yahumurije abanyeshuri ko ubwenge buremano buzaborohereza akazi aho kukabambura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashakashatsi n'urubyiruko rwiyemeje gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi bari kwiga uko ibivanwamo byagira akamaro mu igenamigambi ry'ibihugu bakomokamo.

Amakuru bakoresha akenshi aba yakusanyijwe binyuze mu ikoranabuhanga n'ubwenge buremano, ubu buzwi nka 'Artificial Intelligence', uru rubyiruko rufitiye ubwoba ko bushobora kuzabambura akazi mu bihe biri imbere.

Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, yabwiye abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ko iri koranabuhanga ryaje gufasha kurushaho kunoza imirimo ikorwa n'abantu.

Yagize ati 'Ubwenge buremano si imbogamizi ahubwo bwaje gufasha kugira ngo dutange serivisi nziza. Ni impinduka kandi mukeneye kujyana na zo. Niba ukeka ko 'camera' zigenzura amakosa yo mu muhanda zaje kugabanya imirimo waba wibeshya, kuko inyuma yazo hari abantu bahakorera basesengura amakuru yazo.'

Yongeyeho ko no mu mitangire ya serivisi zinyuranye hakoreshwa ikoranabuhanga ariko abazikoramo batagabanutse, ahubwo hakenewe kwigisha abakiri bato ngo bazabashe kugendana na ryo.

Ati 'Ahubwo twe ni ukureba niba abana twigisha bashoboye, bafite ubushobozi bwo gukorana n'ubwo bwenge buremano ngo bubafashe mu mirimo yabo.'

Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge, Prof Neil D. Lawrence, yavuze ko ubwenge buremano bufite urwego bugarukiraho kuko budashobora gufata icyemezo ku kibazo umuntu afite, ahubwo bufasha kubona ibisubizo mu buryo bwihuse.

Ati 'Ntabwo ntekereza ko ikibazo kizaba igabanuka ry'imirimo ahubwo abantu bashobora kujya bisanga bakora ibyo badafitiye ubushobozi ku buryo bwimbitse. Igisubizo gikenewe ni ukwigisha abantu benshi ku buryo bajya mu mirimo uko bikenewe, ariko guhitamo ibyo umuntu agiramo ubumenyi bwinshi ni byo bizafasha kurushaho kuko ikoranabuhanga rizakomeza kugenda rihindagura ibintu umunsi ku wundi.'

Yasabye aba banyeshuri kudakoresha nabi ubwenge buremano mu masomo yabo kuko bushobora kubafasha gukora ubushakashatsi ariko ku isoko ry'umurimo bakazasanga nta bumenyi bafite.

Kaminuza y'u Rwanda ivuga ko binyuze mu Kigo cy'Icyitegererezo mu gusesengura amakuru ava mu Bushakashatsi, Africa Center of Excellence in Data Science, abanyeshuri bafatanyije n'abarimu babo bari gukora ubushakashatsi ku makuru akusanywa na camera zishinzwe gusuzuma amakosa yo mu mihanda ngo azafashe Polisi y'u Rwanda gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n'amakosa akorwa n'abatwara ibinyabiziga.

Inama y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu Bushakashatsi (Data Science Africa) yabereye mu Rwanda imaze kubera mu bihugu umunani, hagamijwe gufasha Afurika gushaka ibisubizo ku bibazo bigaragara kuri uyu mugabane.

Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE), Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko bagiye kwigisha abanyeshuri ku buryo babasha gukoresha ubwenge buremano
Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge, Prof Neil D. Lawrence, yavuze ko Artificial Intelligence [ubwenge buremano] itasimbura umuntu cyangwa ngo imufatire ibyemezo
Bamaze icyumweru biga uko amakuru ava mu bushakashatsi yateza imbere Afurika
Abanyeshuri ba Kaminuza zitandukaye muri Afurika bafite impungenge ko ubwenge buremano buzabambura akazi
Prof Ciira Maina (ibumoso), Prof Neil Lawrence (hagati) na Dr Joseph Nkurunziza basubiza ibibazo by'abanyeshuri bijyanye n'ubwenge buremano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yahumurije-abanyeshuri-ko-ubwenge-buremano-buzaborohereza-akazi-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)