Update: Nyuma yo kumara hafi iminsi ibiri bamushakisha yagwiriwe n'ikirombe, Habarurema bamugezeho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha make nibwo twari twabagejejeho inkuru y'umusore witwa Habarurema w'imyaka 23 wari ugiye kumara iminsi 2 mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli.

Inkuru nziza ni uko uyu musore muri aya masaha, abatabazi baje kumugeraho maze bamukuramo ntacyo araba gusa ni uko ibitaka byari byamwuzuyeho ndetse kandi yavuze ko atari kumva kubera amazi yamugiye mu matwi.

Akimara gukurwamo, yahise ajyanwa ku bitaro bya Ruli kugira ngo yitabweho. Yagwiriwe n'iki kirombe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.

Habarurema akimara gukurwa mu kirombe 



Source : https://yegob.rw/update-nyuma-yo-kumara-hafi-iminsi-ibiri-bamushakisha-yagwiriwe-nikirombe-habarurema-bamugezeho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)