"Aha ni mu mujyi wa Kigali gusa" Imiryango ibihumbi birenga 5 yo mu mujyi wa Kigali igiye kwimurwa ku bubi na bwiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango isaga 5800 ari yo bumaze kubona ko ituye ahantu hashyira ubuzima mu kaga bakaba bari gufashwa kwimurwa.

Ubuyobizi bukaba bwatangiye gutanga amafaranga yo gukodesha inzu ngo iyi miryango ive ahantu hashyira ubuzima mu kaga.

Nk'uko bizwi, tariki 3 Gicurasi 2023 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y'abanyarwanda 131 bahitanwe n'ibiza byibasiye Intara zitandukanye z'igihugu, hangirika n'ibikorwaremezo byinshi. Ni iyo mpamvu Umujyi wa Kigali watangiye gufatira hafi aba batuye ahantu hashobora guteza ibyago mu gihe ibiza byaje.



Source : https://yegob.rw/aha-ni-mu-mujyi-wa-kigali-gusa-imiryango-ibihumbi-birenga-5-yo-mu-mujyi-wa-kigali-igiye-kwimurwa-ku-bubi-na-bwiza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)