Ubutumwa bwa Hadji kuri Gorilla FC mbere yo guhura na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'umukino benshi bafataga nk'ikinamoco bumva ko Rayon Sports igomba gutsinda Gorilla FC, ikibazo ahubwo cyari ukumenya ngo ibitego ni bingahe? Inkuba yaje gukubita muri Kigali Péle Stadium maze abakunzi ba Gikundiro bataha bifashe mapfubyi.

Byose byashingirwaga ku buryo perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusuf Mudaheranwa ari umukunzi wa Rayon Sports ndetse ko atayima amanota aho iyakeneye cyane ko yashakaga kuguma mu rugamba rw'igikombe cya shampiyona.

Gusa abarebye uyu mukino babonye ibitandukanye n'ibyo bakekaga kuko Gorilla yaraye iyitsinze 3-1 inayikura mu rugamba rw'igikombe cya shampiyona.

Ni ibintu byanatunguye benshi barimo n'abakunzi b'iyi kipe bibaza ibyo Hadji abakoreye.

Gatera Moussa utoza Gorilla FC, yavuze ko mbere y'uyu mukino perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa yari yabasabye kwirinda amagambo ubundi bo bagakora ibyo basanzwe bakora.

Ati "Ni ibisanzwe, ubutumwa yaduhaye ni nk'ubwo yaduhaga, gusa icyo yambwiye mureke gukurikira amgambo nubundi nimwe mubivuga abanyamakuru sinzi aho mubikura, ariko njye twaraganiriye arambwira ngo mubyihorere mukine nk'uko musanzwe mukina, nibwo butumwa yaduhaye kandi twagerageje gukina kandi byanakunze."

Gutakaza uyu mukino byatumye Rayon Sports isa niva mu rugamba rw'igikombe kuko mu gihe hasigaye imikino 2 iri ku mwanya wa 3 n'amanota 55, Kiyovu Sports ya mbere ifite 60 APR FC ikagira 57.

Hadji yasabye abakinnyi be kwirinda amagambo bagakina ibyo basanzwe bakina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-hadji-kuri-gorilla-fc-mbere-yo-guhura-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)