Rtd najye kuyobora igisirikare, Haringingo ni igisambo, mutugarurire Muvunyi... - Abafana ba Rayon Sports mu mvugo ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ikayikura ku rugamba rw'igikombe cya shampiyona, abafana ba Rayon Sports bariye karungu maze bavuga ikibari ku mutima.

Hari mu mukino w'umunsi wa 28 wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi aho Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC 3-1.

Nyuma y'uyu mukino abakunzi b'iyi kipe bafashwe n'umujinya maze baririmba Gorilla FC ndetse banayikomera amashyi ibintu bari basanzwe bakorera ikipe yabo, Rayon Sports.

ISIMBI yazengurukije micro muri bamwe mu bafana b'iyi kipe maze bavuga ikibari ku mutina.

Benshi basabaga ko bamwe mu bayobozi bahoze bayiyobora bagaruka ndetse ko n'umutoza akwiye kugenda kuko ikipe yayigurishije.

Bati "turashaka Paul Muvunyi na Gacinya, Prosper, abo bantu."

Babajiwe aho birimo gupfira bagize bati "perezida wacu na Haringingo barimo baratubeshya, turashaka Paul Muvunyi na Gacinya." Undi yahise yungamo ati "nta bwenge afite Haringingo, ni igisambo."

Aba bafana bakomeje kwerekana ko perezida wabo, Rtd Uwayezu Jean Fidele batamwemera maze bagira bati "Rtd ntabwo tumwemera, nagende ayobore igisirikare."

Rayon Sports ikaba isa n'aho isigaje ahantu hamwe ho kwiyunga n'abafana gusa, ni mu gikombe cy'Amahoro aho isabwa kugitwara ihereye kuri Mukura VS bazahura muri 1/2 cy'iki gikombe.

Aba-Rayon bariye karungu basaba ko bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe bayigarukamo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rtd-najye-kuyobora-igisirikare-haringingo-ni-igisambo-mutugarurire-muvunyi-abafana-ba-rayon-sports-mu-mvugo-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)