Amadini yashimiwe uruhare yagize mu gutabara abibasiwe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ku wa 7 Gicurasi 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo gitagatifu Quran.

Minisitiri Musabyimana yashimiye abanyamadini n'amatorero uruhare bagira mu mibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko ubutabazi batanze muri iki gihe cy'ibiza.

Ati 'Amadini n'amatorero yose akorera mu gihugu cyacu nk'abafatanyabikorwa ba guverinoma yacu arasabwa gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye, zigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.'

'By'umwihariko tuboneyeho gushima uruhare rw'amadini n'amatorero mu bikorwa by'ubutabazi tumaze iminsi dukorera abaturage bagezweho n'ibiza mu Majyaruguru n'Uburengerazuba bw'igihugu cyacu.'

Mu bikorwa amadini yakoze, usibye gutabara, harimo no gutanga ahantu abibasiwe n'ibiza bashobora gucumbikirwa by'agateganyo nko mu nsengero n'ahandi.

Abantu 131 nibo bibasiwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu gihugu ku wa 2 - 3 Gicurasi 2023.

Amadini yashimiwe uruhare yagize mu gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadini-yashimiwe-uruhare-yagize-mu-gutabara-abibasiwe-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)