Trump yahamije ko yahagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na GB News, Donald Trump yavuze ko Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin ari inshuti ye, anenga uburyo Joe Biden yitwara ku bijyanye n'intambara yo muri Ukraine.

Yagize ati 'Iyaba nari , nahagarika iriya ntambara mu munsi umwe. Byasaba amasaha 24. Ni ibintu byoroshye. Iriya ntambara igomba guhagarara. Iteje akaga.'

Trump ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024, nubwo akurikiranywe n'inkiko ku birego birimo ibyo gusambanya abagore. Icyakora arabihakana.

Yanenze Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi uburyo yitwara mu kibazo cya Ukraine, amushinja ko yahaye rugari u Burusiya ngo butere butangize iyi ntambara.

Ati 'Putin ntiyari kubasha kwinjira muri Ukraine iyo hataba intege nke mu butegetsi bwa Joe Biden.'

Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, Trump yavugaga ko afite igisubizo cy'intambara ibera muri Ukraine bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi.

Trump yongeye gusubiramo ko u Bushinwa ari bwo bwateje icyorezo cya Covid-19 kandi ko budashobora kwishyura ikiguzi cy'ibyangijwe birimo ubukungu bwahungabanye ku rwego mpuzamahanga n'abantu bayizize.

Trump yavuze ko afite ubushobozi bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yahamije-ko-yahagarika-intambara-yo-muri-ukraine-mu-masaha-24

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)