RDC: Jonas Tshiombela wo muri NSCC yatse leta ibisobanuro ku mpamvu y'ingabo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na Actu30.cd, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi 2023, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya ya Congo (NSCC), Jonas Tshiombela, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza inshingano z'ingabo za SADCbyemejwe kuwa Mbere ko zigiye koherezwa mu burasirazuba bw'igihugu .

"Ubu kuva Umukuru w'igihugu ahindukiriye SADC, turizera ko yakuye isomo kuri EAC no ku bisubizo byitezweku ngabo zose ziza ku butaka bwacu. Ese isomo ryarizwe? Nibimara kuhagera, manda izaba ibyo bemeranijweho cyangwa izaba ikindi kintu? Ibyo byose, nta makuru tubifiteho, gusa, dukomeje kugira amakenga kandi turabona ko hari ingabo nshya ziyongera ku zisanzwe," ibi ni ibyatangajwe na Jonas Tshiombela.

Mbere yo kongeraho ati: "Turashaka ko manda yayo (SADC) isobanurwa mbere y'uko bagera ku butaka bwa Congo. Abari basanzwe, guhuza gahunda zabo z'akazi, uburyo bateganya kwishyira hamwe kugira ngo amahoro agaruke? Ibyo bigomba kumenyekana. Niba atari uko bimeze, abadafite gahunda yo kugira uruhare mu ngufu ingabo zacu zikoresha, nibazinge imizigo batahe, abafite gahunda yo kugira uruhare muri izo ngufu, bashobora kubaha imipaka yacu. "

Umuhuzabikorwa wa NSCC yavuze ko nubwo hashyizweho ingabo z'akarere, FARDC ikomeje kuba ingufu zonyine zishobora kurangiza ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bw'igihugu.

Ku wa Mbere ushize nibwo abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w'ubukungu w'ibihugu bya Afurika y'amajyepfo (SADC) bemeje, mu nama yateraniye I Windhoek muri Namibia, kohereza ingabo zo muri ibi bihugu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko cyane cyane uwa M23.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-jonas-tshiombela-wo-muri-nscc-yatse-leta-ibisobanuro-ku-mpamvu-y-ingabo-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)