Impumeko y'abasenyewe n'ibiza bacumbikiwe mu mashuri n'insengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko inzu zabo zisenywe n'ibiza byo ku itariki 2-3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo bigahita abagera ku 131, inzu zigera ku 6392 zigasenyuka, imihanda 14 ikangirika, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi zigahagarara gukora, n'ibyumba bisaga 50 by'amashuri bigasenyuka.

Ibi biza bikimara kuba, inzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta, abanyamadini, n'inzego z'umutekano zihutiye gutabara abaguweho n'inzu bituma hari abatabarwa bakiri bazima.

Nyiramana Delphine w'imyaka 43, yazindutse mu cya kare ajya mu kazi bigeze 5:30 za mu gitondo abona telefoni imuhamagaye imubaza niba akiri muzima. Aha yari ataramenya ko abana batatu barimo uw'imyaka 18, 16 n'uw'7 baguweho n'ibikuta by'inzu.

Imvura yari yaraye igwa, ariko uyu mubyeyi yari yavuye mu rugo inzu itaragwa. Yahise ahamagara ubuyobozi n'abaturage bihutira kujya gutabara, ku bw'amahirwe abana be bose bakuwe munsi y'inkuta bagihumeka.

Umuryango wa Nyiramana ni umwe mu miryango irenga 2000 icumbikiwe kuri site 16 zo mu karere ka Karongi zatujwemo by'agateganyo abasenyewe n'ibiza.

Ati "Leta yatweretse ko idufite ku mutima nkurikije uko batwitayeho, nasanze ishyira umuturage ku isonga. Baraducumbikiye abana banjye bariga nk'ibisanzwe. Nta nzara itwica banatubwiye ko bazatwubakira ntidusubire ahaduteje akaga".

Uturere turimo Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero two mu Ntara y'Iburengerazuba turi mu twibasiwe cyane n'ibiza ku buryo hari inzu zasenyutse burundu izindi zisenyuka ku rwego rw'uko ntawakongera kuzibamo.

Mukadoma Veronise wo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, umwe mu bana be bane yiteguraga gushyingira yahitanywe n'ibiza, nyuma y'uko inzu imuguye hejuru.

Uyu mukecuru, ni umwe mu barenga 2129 bakuwe mu manegeka bacumbishirizwa ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yabwiye IGIHE ati "Njyewe ikintu nashishikariza abaturage n'abo bavandimwe banjye hari abasigayeyo, ndagira ngo buri muntu wese azamuke ave mu manegeka. Amanegeka ni ikintu kibi dore aho bidusize".

Ikigo cy'igihugu cy'ubumenyi bw'ikirere giherutse gutangaza ko imvura yaguye mu murenge wa Mushubati w'akarere Rutsiro tariki 2-3 Gicurasi 2023 ariyo mvura nyinshi ya mbere ibayeho mu mateka y'u Rwanda nyuma y'iyaguye mu karere ka Muhanga umwaka ushize wa 2022.

Ibi biza bikimara kuba, Guverinoma y'u Rwanda yihutiye gutabara abaturage, bashakirwa inzu zo kubamo zitashyira ubuzima bwabo mu kaga, itanga ibihumbi 100 by'impozamarira kuri buri muntu wahitanywe n'ibiza, ababirokotse bahabwa ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku n'ibikoresho byo mu gikoni.

Nyiramana ashimira ubuyobozi n'abaturage bamutabaye bwangu bigatuma abana be batatu bakurwa munsi y'inkuta ari bazima
Meya wa Rutsiro, Murekatete yasuye abakomerekejwe n'ibiza arabihanganisha
Bagenerwa n'ibiribwa
Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza bahawe iby'ibanze nkenerwa
Abana bakomeje kwitabwaho nk'uko bisanzwe mu kurwanya igwingira
Ubwo guverinoma yagezaga ibiribwa n'ibikoresho mu karere ka Karongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impumeko-y-abasenyewe-n-ibiza-bacumbikiwe-mu-mashuri-n-insengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)