Nyina wa Cristiano Ronaldo yavuze ku makimbirane avugwa hagati y'umuhungu we n'umukunzi we Georgina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yahakanye amakuru avuga y'uko ibintu bitameze neza hagati y'umuhungu we ndetse n'umukunzi we Georgina Rodriguez ko bashobora no gutandukana.

Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal byatangaje ko umubano w'uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr n'umukunzi we utameze neza ndetse ko bashobora no gutandukana.

Byavugaga ko ikintu kinini bapfa ni uko Georgina Rodriguez asesagura amafaranga menshi mu ihahiro muri Saudi Arabia.

Nyuma y'iminsi mike aba bombi baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

Ubwo nyina wa Cristiano, Dolores Aveiro w'imyaka 68 yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma.

Ati "byose ni ibinyoma. Abakundana bose barashwana, gusa ibyanditswe byose ni ibinyoma."

Andi makuru avuga ko uyu muryango utishimye muri Saudi Arabia aho Cristiano akina ndetse amakuru avuga ko uyu rutahizamu yifuza gutandukana n'iyi kipe.

Cristiano Ronaldo na George Rodriguez byatangajwe ko batabanye neza muri iyi minsi
Nyina wa Cristiano yabihakanye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-cristiano-ronaldo-yavuze-ku-makimbirane-avugwa-hagati-y-umuhungu-we-n-umukunzi-we-georgina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)