Abantu 12 bakomerekeye mu mubyigano w'abashaga kureba Umukuru w'Igihugu i Nyabugogo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

Itangazo ryashyizwe hanze n'Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakomeretse ndetse rikavuga ko bari kwitabwaho.

Ati 'Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane n'abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.'

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-12-bakomerekeye-mu-mubyigano-w-abashaga-kureba-umukuru-w-igihugu-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)