Mugisha Bonheur yabuze imbaraga zitabara APR... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari mu mukino karundura, wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports, amakipe afite ihangana ridasanzwe muri iyi myaka ibiri itambutse.

Ikipe ya APR FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Alain Kwitonda, ndetse igice cya mbere kirangira APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports.

Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 72, Kiyovu Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard ku mupira wari uri mu kavuyo. 

Mugisha Bonheur yabuze ubufata Mugiraneza ngo adatsinda, amutega avayo.

Mugisha Bonheur waranzwe n'imyitwarire mibi itamenyerewe ku bakinnyi ba APR FC, niwe wari mu buryo bwiza bwari kubuza Mugiraneza Froduard gutsinda. Umupira Mugiraneza yashose wari uturutse mu izamu rya APR FC usohoka. 

Bonheur nk'umwe mu bakinnyi bari imbere ya ba myugariro ba APR FC niwe wagombaga kuba ari ku bakinnyi ba Kiyovu Sports bari muri penariti. 

Mugisha Bonheur niwe mukinnyi wa APR FC wari hafi ya Froduard, ndetse byashoboka ko yari kumubuza gushota, cyangwa akaba yakina umupira mbere.

Ibyo byose Mugisha Bonheur byamurenzeho, ahubwo atangira kwitambagirira mu kibuga, ariho yaje kubona umupira uje mu gace arimo, ntiyabasha kuwugeraho, bituma Froduard atsinda igitego.

Uwo akazi kari kananiye yaje gukora ikosa ririmo ubunyamwuga buke, akoresha imbaraga ahadakenewe, atega Mugiraneza warimo kujya kwishimira igitego, n'ubwo yaguye akongera agahaguruka kugera ageze ku ntego ze zo kwishima.

Ntabwo ari iryo kosa Mugisha Bonheur yakoze kuko yaje no gukubita umutwe umusifuzi wo ku ruhande amuhora ko yanze igitego APR FC yari itsinze.

Gusa nyuma y'ibi byose, Mugisha Bonheur yaje gusaba imbabazi umusifuzi ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru,  kubera ibihe byamuranze. 

Yagize ati "Mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier n'abakunzi b'umupira muri rusange, ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w'ejo hashize w'igikombe cy'amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports."

Mugisha Bonheur imyitwarire ye yatunguye benshi barimo n'abatoza bamuciye mu ntoki bemeza ko yari umukinnyi uzi kwihagararaho mu bihe bigoye ndetse akagira n'imyitwarire myiza.

Mugisha ubwo yarimo gukubita umutwe umusifuzi Ishimwe


Mugisha Bonheur ubwo yari amaze gutega Froduard 

Amagambo ya Mugisha asaba imbabazi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129239/mugisha-bonheur-yabuze-imbaraga-zitabara-apr-fc-abona-izitera-rugondihene-129239.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)