Mu Bwongereza havutse umwana wabyawe n'abantu batatu,uburyo bushya bwo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibice byinshi by'ingirabuzimafatizo ye byavuye ku babyeyi babiri, mu gihe ikindi gice kigera kuri 0.1% cyavuye ku mubyeyi wa gatatu, w'umugore, watanze ingirabuzimafatizo ye.

Ubu buryo bw'inkomarume (bw'intangiriro) ni igerageza ryo kwirinda ko abana bavukana indwara zikaze zo kudakora neza kw'utunyangingo tw'umubiri, zizwi nka 'mitochondrial diseases'.

Abana batanu bamaze kuvuka hifashishijwe ubu buryo, ariko nta yandi makuru yatangajwe kuri bo.

Izo ndwara zo kudakora neza kw'utunyangingo ntizikira kandi zishobora kwica mu gihe cy'iminsi cyangwa ndetse no mu gihe cy'amasaha nyuma yuko umwana avutse.

Imiryango ifite abana nk'abo imaze gupfusha abana benshi kandi ubu buryo bw'ikoreshwa rya DNA bubonwa nk'uburyo bwonyine bwo gutuma iyo miryango igira umwana wayo bwite ufite ubuzima bwiza.

'Mitochondria' ni uduce duto cyane tuba hafi muri buri kanyangingo k'umubiri w'umuntu duhindura ibiryo mo ingufu umubiri ukoresha.

Utwo duce iyo tudafite ingufu tunanirwa guha ingufu umubiri bigatuma ubwonko bwangirika, imitsi igacika intege ndetse igacikagurika, umutima ugahagarara ndetse bigatera n'ubuhumyi.

Dutangwa gusa n'umubyeyi w'umugore. Rero ubuvuzi bwo kudutanga ni uburyo buhinduwe bw'ikizwi nka IVF [In Vitro Fertilisation], gituma abantu bafite ibibazo by'urubyaro babona umwana, bukoresheje uduce (mitochondria) two mu igi ryatanzwe n'ufite ubuzima bwiza.

Ariko utu duce na two tugira amakuru yatwo bwite ajyanye n'ingirabuzimafatizo, cyangwa DNA, bivuze ko urebye abana bavutse muri ubwo buryo bakura DNA ku babyeyi babo ndetse n'igice gito kiva no ku watanze utwo duce. Iyi ni impinduka ihoraho igenda ihererekanywa mu bisekuru (ibiragano) by'abantu.

Iyi DNA yatanzwe ivuye ku wundi muntu ituma gusa utwo duce (mitochondria) dutanga umusaruro, nta ngaruka igira ku bindi bice nk'isura kandi ntabwo ituma habaho "umubyeyi wa gatatu".

Ubu buryo bwatangiriye mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ndetse mu 2015 mu Bwongereza hashyizweho amategeko yo gutuma haremwa abana nk'abo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/mu-bwongereza-havutse-umwana-wabyawe-n-abantu-batatu-uburyo-bushya-bwo-kurema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)