Guinée-Conakry: Col Doumbouya yirukanye uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo.kubera (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rivana Gen Koulibaly ku mirimo ryasomewe kuri Televiziyo y'Igihugu mu ijoro ryakeye.

Uyu musirikare yahise asimburwa na Général Ibrahima Sory Bangoura wari umaze umunsi umwe avanwe na Perezida Doumbouya ku ipeti rya Colonel akamugira Général de Brigade.

Gén Koulibaly nyuma yo kuvanwa ku nshingano z'Umugaba Mukuru w'Ingabo yahise agirwa Minisitiri ushinzwe iterambere ry'imijyi, imiturire ndetse n'iterambere ry'ibice by'igihugu.

Col Doumbouya yahinduye Umugaba Mukuru w'Ingabo, mu gihe amaze iminsi akora impinduka zitandukanye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo za Guinée.

Ni impinduka zasize yirukanye abarimo uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare, Lt Col Ismael cyo kimwe n'uwari umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutangirwamo amasomo yo kubungabunga amahoro



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guinee-conakry-col-doumbouya-yirukanye-uwari-umugaba-mukuru-w-ingabo-kubera-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)