Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Malta yasuye Urwibutso rwa Kigali, asaba ko imvugo zibiba urwango zamaganwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr. Borg yabitangaje ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda.

Yasobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubutegetsi bwigishije ingengabitekerezo y'amacakubiri n'urwango kugeza habaye Jenoside yatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana.

Minisitiri Dr. Borg yavuze ko yababajwe n'uburyo Abatutsi bishwe ariko anaterwa ishema n'uburyo habayeho kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Ati 'Nashenguwe no kumva uburyo abantu babuze abavandimwe, ababyeyi, inshuti, biteye agahinda. Natunguwe n'uburyo abantu bongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside.'

Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiriye kubera amahanga impamvu yo kwamagana umuntu wese ubiba urwango n'amacakubiri.

Ati 'Ndizera ko aba bantu bishwe babera Isi imbarutso yo kwiyemeza ko ibi tutazongera kubibona ukundi, ariko icyo tugomba gukora ni uko tutagomba kwemerera uwo ari we wese gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, amacakubiri n'akarengane.'

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'Abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko 'ubugome umuntu agirira mugenzi we ntibugomba kongera kubaho. Nimucyo twimakaze amahoro n'iterambere.'

Yavuze ko mu masomo bigira ku mateka nk'aya ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo Malta yahereyeho ishyira imbere umuco w'amahoro n'ibiganiro no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr. Borg yasabye ibihugu byose kwimakaza umuco w'amahoro n'iterambere.

Biteganyijwe ko ku wa 11 Gicurasi 2023, Minisitiri Dr Ian Borg, agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

Umubano hagati y'u Rwanda na Malta uhagaze neza ndetse ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire mu gusangira ikirere n'ibindi bikorwa byinshi bigaragaza ubufatanye bifitanye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa
Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko ubugome umuntu akorera mugenzi we budakwiye kongera kubaho ukundi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Kigali
Dr. Ian Borg yavuze ko ntawe ukwiye guha urwaho abakwirakwiza imbwirwaruhame zihembera urwango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-malta-yasuye-urwibutso-rwa-kigali-asaba-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)