Mineduc mu ihurizo ryo kubona miliyari 6 Frw zo kuvugurura inyubako zishaje muri UR-Huye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisitiri Dr Uwamariya Valentine kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, ubwo we n'abo bafatanya kuyobora iyi minisiteri baganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu.

Muri rusange akenewe yose ni 6.230.077.940 Frw ndetse icyifuzo cya Mineduc ngo yari akwiye kuboneka muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24.

Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko ikibazo cyo kuvugurura inyubako za Kaminuza y'u Rwanda i Huye gikwiye kwihutishwa, ingengo y'imari igashakwa.

Yagize ati ''Inyubako za Huye zakagombye kongerwa, hari ibyakozwe aho amwe mu mabati yakuweho ariko hakagombye kugira igikorwa, ingengo y'imari igateganywa kugira ngo avanweho bitazateza ubuzima bw'abantu ibibazo.''

Depite Niyitegeka Winifrida na we yakomeje ati ''Icyo kuvugurura Kaminuza ya Huye, twese turabizi igihe imaze ubona ko ari ibintu bikwiye kwitabwaho kugira ngo hatazagira ikibazo kiba n'inzu ziri hariya.''

Ku bijyanye no kuvana amabati ya Asbestos ku nyubako za Leta, Minisiteri y'Ibikorwaremezo itangaza ko hakenewe nibura miliyari 15 Frw.

Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2022/23 hamaze gukoreshwa miliyoni 950 Frw hakaba nibura hakenewe miliyari 1,6 Frw mu 2023/24.

Inkuru wasoma: Inyubako zishaje za UR mu bishobora kubangamira igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye

Ibikorwa byo kuvugurura inyubako zishaje muri UR byaratangiye ariko hari imbogamizi zishingiye ku bushobozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-mu-ihurizo-ryo-kubona-miliyari-6-frw-zo-kuvugurura-inyubako-zishaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)