Gisagara: Umubyeyi n'umwana we basanzwe mu nzu bapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Samudahe, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo.

Ati "Byamenyekanye muri iki gitondo, ni bwo ubuyobozi bw'umudugudu bwazindukiyeyo, kuko uwo mukecuru yabanaga n'umwana we ari babiri, babonye batasohotse, n'ejo batasohotse bugiyeyo busanga bapfuye."

Abageze bwa mbere mu rugo rwa Nyirabavakure basanze inzu ifunze ariko ingufuri ifungiye inyuma, bisa nk'aho ari uwabishe agasiga abafungiranye.

Gitifu Nsanzimana yavuze ko bakimenya aya makuru bajyanye na RIB aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane ababyihishe inyuma.

Ati "Twasanze urugi rufungiye inyuma. Turi kumwe na RIB turiho turakurikirana. Imirambo yabo twayohereje ku Bitaro bya Kibilizi kugira ngo ikorerwe isuzuma ikizava mu isuzuma ni cyo kizagaragaza ukuri. Imirambo twasanze irebana inafite ibikomere, mu bigaragara ni umuntu wabishe asiga abafungiranye."

Ukekwaho kwica Nyirabavakure n'umuhungu we ni umusore wari wararanye na Tuyihorane mu ijoro ubu bwicanyi bwabereyemo.

Ibi bibaye nyuma y'umunsi umwe mu Murenge wa Kibilizi uhana imbibi na Ndora naho habonetse umurambo w'umugore witwa Nyiracumi Thérèse wiciwe mu rugo iwe, hakekwa ko byakozwe n'abajura bari bagiye kwiba amatungo akabatesha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umubyeyi-n-umwana-we-basanzwe-mu-nzu-bapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)