Madame Jeannette Kagame n'umwuzukuru we barebye umukino wa APR ikinamo umuhungu we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madame Jeannette Kagame n'umwuzukuru we mukuru, barebye umukino wa gicuti ikipe ya APR BBC ikinamo umuhungu we 2nd Lt Ian Kagame yatsinzwemo na REG BBC.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 muri Kigali Arena aho warangiye REG BBC itsinze APR BBC amanota 96-73.

Uyu mukino waje nyuma w'undi wa gicuti amakipe yombi yari yakinnye ku wa Gatatu w'iki cyumweru na wo REG BBC yawutsinze APR BBC ku manota 94-77.

Ni imikino ikipe ya REG BBC irimo gukina mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza irushanwa rya Shampiyona Nyafurika (BAL) rizabera mu Rwanda muri Kigali Arena aho izahagararira igihugu muri iri rushanwa rizaba tariki ya 21 -27 Gicurasi 2023.

Uyu munsi, Madame Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba yarebye uyu mukino.

Ntabwo yari wenyine kuko yari yazanye n'umwuzukuru we mukuru, umwana wa Ange Kagame kureba uyu mukino.

Uretse kuba akunda umukino wa Basketball, ni APR BBC yakinaga irimo umuhungu we, 2nd Lt Ian Kagame.

REG yatsinze APR
2nd Lt. Ian Kagame yakinnye uyu mukino
Ni umukino Madame Jeannette Kagame (ubanza ibumoso) n'umwuzukuru we mukuru barebye
2nd Lt. Ian Kagame yaje gusuhuza umwishywa we

AMAFOTO: SHEMA Innocent



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/madame-jeannette-kagame-n-umwuzukuru-we-barebye-umukino-wa-apr-ikinamo-umuhungu-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)