Rayon Sports inganyije na Mukura, igera ku mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino wa mbere ugomba gutanga ikipe izakina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, aho ikipe ya Mukura yari yaje kwishyura Rayon Sports isabwa ibitego bibiri. Ntabwo byaje kuyihira, kuko umukino waje kurangira amakipe angajije igitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports niyo yabanje igitego, ndetse Mukura isigara ishaka ibirego 3, biyibera ibamba, gusa mu minota y'inyongera Nsabimana aza gutsinda igitego cyo kudataha amara masa.

90+5" Umukino urarangiye. Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Mukura, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 4-3.

90+4" Igitego cya Mukura

Mukura ibonye igitego cyo kunganya ndetse kikaba igitego cy'impozamarira gitsinzwe na Nsabimana Emmanuel wagiye mu kibuga asimbuye.

90+2" Onana avuye mu kibuga na Ojera, mu gihe Rudasingwa na Tuyisenge Arsene bahise binjira

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 5, Mukura isabwa gutsindamo ibitego 3 kugira ngo ubuzima bukomeze. Rayon Sports iri gukina nk'ikipe yamaze kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Mukura nayo ibona ko bidashoboka.

Sebwato ubwo bamutsindaga igitego, yirambuye biranga kuko umupira waje atanabicyekaga 


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego 

Mukura nyuma yo gutsindwa igitego, imbaraga yari ifite zo gushaka igitego zabuze, ubu abakinnyi bari gukina ubona ko nta kabaraga.

82" Mukura nayo irasimbuje. Mico Justin na Iradukunda Elie bavuye mu kibuga, hinjira Kamanzi na Nsabimana Emmanuel.

78" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka. Rapfael Osaluwe avuye mu kibuga, hinjira Ndekwe Bavakure Felix

70" Rayon Sports ikoze impinduka

Musa Esenu avuye mu kibuga hinjiramo Iraguha Hadji, naho Ngendahimana Eric yinjira mu kibuga, havamo Luvumbu

62" Igitego cya Rayon Sports

Mukura yari yahugiye mu kwataka itsinzwe igitego ku buryo butunguranye, aho abakinnyi benshi bari bazamutse batakaza umupira, ufatwa na Onana, wahise ashota umupira muremure, uruhukira mu izamu.

55" Mukura iri gukina ishaka nibura igitego cya mbere, ibonye uburyo bwiza ku mupira uzamukanwe na Mukoghotya awukata neza urenga izamu, ariko Iradukunda ananirwa guterekaho akaguru.

50" Amakipe yombi ari gukina ashaka igitego ndetse acungana ku jisho ku buryo nta kipe ishaka gukora ikosa mbere.

45" Igice cya kabiri kiratangiye

Reka twongere tubahe ikaze mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura vs. Igice cya mbere muribuka ko cyarangiye ari ubusa ku busa. Mukura ikoze impinduka Ngirimana Alex ava mu kibuga Yumbu Yosamu ajyamo.






Ntarindwa byabaye ngombwa ko ava mu kibuga imburagihe

Yahise asimburwa na Isingizwe wari wabanje mu kibuga ku mukino wa Shampiyona iyi kipe yari yakinnye na Kiyovu i Muhanga

45+4" Igice cya mbere kirarangiye

45+2" Mukura ihushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yaho bahererekanyije neza umupira, Kubwimana akata umupira ugana mu izamu, usanga Mico Justin wagombaga guterekaho umutwe, ariko biranga umupira urengera ku rundi ruhande.

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 4

35" Mukura ikoze impinduka 

Nyuma yo kwihanangirizwa cyane kandi yari yahawe n'ikarita y'umuhindo, Ntarindwa avuye mu kibuga asimburwa na Nisingizwe Christian bakina ku mwanya umwe nka nimero 6.

33" Onana ahawe ikarita y'umuhondo, kubera kwigwisha, aho yashakaga penariti, agwa mu rubuga rw'amahina. 

Amakipe yombi yakoze impinduka zitari nyinshi mu bakinnyi babanje mu kibuga i Huye, aho Rayon Sports yakuye mu kibuga Ndizeye Samuel, hinjira Mitima Isaac, naho Mukura, ikuramo Kamanzi hinjiramo Muhoza.


16" Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere ariko ntiyagira icyo itanga

15" Mukura ihushije igitego

Ku mupira wari uzamukanwe na Iradukunda Elie ahise awukata ariko Mukoghotya awigaramye umupira uca ku ruhande gato

10" Mukura ibonye ikarita ya mbere y'umuhondo

Ntarindwa Aimable ukina mu kibuga hagati, abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Luvumbu

05" Rayon Sports ihushije igitego

Rwatubyaye azamuye umupira muremure ashaka Musa Esenu, umupira awakina neza ndetse atanatinze atera ishoti rikomeye umupira unyura hejuru y'izamu gato.

02" Umukino watangiranye imbaraga zikomeye kuko Rayon Sports irava ku izamu Mukura nayo ikomeza

01" Rayon Sports yari ibonye uburyo bwa mbere bw'igitego, ariko umusifuzi avuga ko Musa Esenu yaraririye.

15:01" Umukino uratangiye

Tubahaye ikaze nanone nshuti bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wo kwishyura ugomba gutanga ikipe igera ku mukino wa nyuma.

14:55" Amakipe yombi amaze kwinjira mu kibuga ndetse akaba ari kwifotoza 

Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga barimo:

Sebwato Nicholas 

Ngendahimana Alex

Habamahoro Vincent

Kayumba Soter

Kubwimana Cedric

Ntarindwa Aimable

Mukoghotya Robert

Elie Tatou

Mico Justin

Muhoza Â 

Hakizimana Zubel

14:48" abakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke atangira umukino witabiriwe n'abafana batari benshi.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe

Rwatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Mucyo Didier Junior

Ganijuru Ishimwe Elie

Kanamugire Roger

Raphael Osaluwe

Luvumbu Heritier Nzinga

Musa Esenu

Ojera Joackiam

Esomba Willy Leandre Onana

14:20" Mukura irimo gucyererwa, nayo yinjiye mu kibuga n'abakinnyi bayo bose, aho baje kwishyushya.



14:08" Rayon Sports yinjiye mu kibuga aho ije kwishyushya. abakinnyi hafi ya bose barahabaye, ndetse byitezweko nta Mpinduka zikabije ziza kubamo

14:00" Mukura igeze ku kibuga. ikipe ya Mukura ije gukora ibigoye, igeze kuri sitade aho baraye bageze muri Kigali mu ijoro



13:30" Rayon Sports igize ku kibiga. imodoka ya Rayon Sports isesekaye kuri sitade aho binjiye muri Gahunda z'umukino ku buryo bweruye.


Rwatubyaye Abdul yaje mu modoka ye bwite

Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, aho utangira ku isaha ya saa 15:00 pm. Aya makipe yombi agiye gucakirana nta kipe n'imwe iremera ko yageze ku mukino wa nyuma cyangwa ngo yemere ko yasezerewe.

Mukura irasabwa gutsinda itandukaniro ry'ibitego bibiri, kubera ko igitego cyo hanze kigikora mu Rwanda, kandi ikaba yaratsinzwe ibitego 3-2.

Tariki 12 Kanama 2018, kuri iyi sitade Mukura yahatsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, aho yahise yegukana igikombe, ndetse ukaba ariwo mukino wa nyuma uheruka guhuza aya makipe mu mikino y'igikombe cy'Amahoro kuri iki kibuga.

Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Mukura kuri Kigali Pele Stadium, wari umukino ubanza wa shampiyona uyu mwaka, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Abakinnyi 11 Mukura yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino ubanza wabereye i Huye

I Huye, Mukura niyo yari yabanje gufungura amazamu n'ubwo bitaje kuyihira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129315/live-rayon-sports-yakiriye-mukura-mu-mukino-ucanganye-129315.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)