Abakozi ba Enabel bunamiye Abatutsi bazize Jenoside i Ntarama, biyemeza kwimakaza ubumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri ahahoze Santarali Gatolika ya Ntarama mu Bugesera.

Abakozi ba Enabel basuye Urwibutso rwa Ntarama ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, basobanurirwa ubugome Abatutsi bakorewe kuva mu 1959 ubwo batwikirwaga, bakicwa, bigatuma abandi bagana iy'ubuhungiro, kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga igahitana abarenga miliyoni.

Uhagarariye abakozi muri Enabel, Habarugira François Régis, yavuze ko urebye amateka y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wagira ngo u Rwanda rwarapfuye ariko rurazuka ndetse ahamya ko rutazongera gupfa ukundi.

Yashimangiye ko hakenewe kunga ubumwe nk'uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yaranzwe n'ubumwe.

Ati 'Ubwo bumwe FPR yakoresheje ikaza igahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari bwo natwe dukomeza gukoresha kugira ngo 'ntibizongere' dukomeza kuvuga ijye mu ngiro, haba hano mu gihugu cyacu ndetse n'ahandi. Nk'abanyabwenge, ibitekerezo byacu dukwiye kubikoresha kugira ngo dukumire Jenoside aho ari ho hose.'

Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko gusura urwibutso ari imwe mu nzira zo kwifatanya nk'umuryango urimo n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bifasha kwimakaza ubumwe no kwiyubaka.

Ati 'Ni ngombwa ko duhurira hano twese kuko umuco w'ubumwe ugomba kwimakazwa mu kigo cyacu no mu mutima wa buri wese bikadufasha kwiyubaka no kubaka igihugu kandi tuzi ko ari bimwe mu bigize impinduka nziza tubona zagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Yashimangiye ko kwibuka bigomba guhoraho kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane bw'u Bubiligi n'u Rwanda muri Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Jean-Michel Swalens, yavuze ko yababajwe n'ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bituma buri wese agira umukoro wo kurwanya ivangura iryo ariryo ryose no guharanira iterambere ridaheza.

Ati 'Biteye agahinda, nyuma yo kureba uko byagenze, binyereka ko twese dufite inshingano. […]Kwibuka ibyabereye aha bituma mvuga nti 'haramutse habayeho ubutabera, ubufatanye, nta vangura, tugakora ibyo dusabwa nk'abantu, tukagira ubuntu, byaba bumwe mu buryo bwiza bwo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.'

Yibukije abakozi ba Enabel ko nyuma yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye gutuma barangwa n'imigirire myiza umunsi ku wundi, bakarwanya ivangura mu mirimo bakora.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga 6000 baguye muri Kiliziya ya Santarali ya Ntarama no mu bice biyikikije. Rufite amateka yihariye kuko hari icyumba cyigishirizwagamo inyigisho za gatigisimu aho bafataga abana bagakubita imitwe yabo ku rukuta.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-enabel-bunamiye-abatutsi-bazize-jenoside-i-ntarama-biyemeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)