Konti ya Miss Nishimwe Naomie yagarutse ku murongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma hafi y'icyumweru Konti ya Instagram ya Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie itagaragara aho byaketswe ko yaba ari we wayikuheho, yagarutse ku murongo.

Uyu mukobwa usanzwe ukoresha amazina ya @ishimwenaomie5_, mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo urukuta rwe rwa Instagram rwavuyeho.

Benshi batangiye kuvuga ko rwashimuswe nk'uko izindi mbuga nkoranyambaga z'ibyamamare zijya zitwarwa, gusa hari n'andi makuru yavugaga ko ari we wayikuheho cyane ko atifuzaga gutangaza byinshi ariko akemeza ko ikibazo yagize akizi.

Iyi konti akurikirwaho n'abantu ibihumbi 290 yamaze kugaruka ku murongo iragaragara nk'ibisanzwe.

Hagiye hanze amakuru hanze y'uko ari mu myiteguro y'ubukwe n'umukunzi we Michael Tesfay nubwo aheruka kubwira ISIMBI ko ayo makuru ari ibihuha.

Ni uku rumaze iminsi rugaragara
Konti ye yagarutse ku murongo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/konti-ya-miss-nishimwe-naomie-yagarutse-ku-murongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)