Inyungu fatizo ya BNR yagumishijwe kuri 7% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y'Ifaranga y'iki gihembwe yateranye muri iki Cyumweru. Iyi nama ni yo igena igipimo cy'inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Muri Gashyantare, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6,5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko nyuma yo kubona uko ibiciro ku masoko bihagaze, hafashwe umwanzuro wo kurekera iki gipimo aho cyari kiri.

Ati ' Twasanze nta mpamvu yo kongera kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru y'Igihugu, 7% twari tumaze kugeraho tubona ari iyo.'

'Ari ibindi byemezo byagiye bifatwa na leta, ari ibyafashwe vuba aha byo gukumira gupfa kuzamura ibiciro ku masoko ku biribwa bimwe na bimwe, ari ugukuraho imisoro ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane n'ibindi byari byarafashwe mbere kuri Nkunganire mu gutwara abantu no mu bindi, ibyo byose birafatanya mu kumanura ku gipimo twifuza mu mpera z'umwaka.'

Ubukungu ku rwego rw'Isi burimo uyu mwaka wa 2023, bwitezeho kuzamuka ku kigero cya 2,8% ugereranyije n'uko bwari bwazamutse umwaka ushize kuko bwari 3.4%. Ati 'Tubihuza n'iriya ntambara y'u Burusiya na Ukraine ndetse na Covid-19.'

Yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 6,2% kandi ko hashingiwe ku buryo ubukungu bwari buhagaze mu gihembwe gishize, byitezwe ko iki gipimo kizagerwaho.

Ati 'Icyo gipimo cyihawe tubona ko bizagerwaho nibikomeza uko byagenze mu gihembwe cya mbere.'

Ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, byazamutse kuri 17,7% mu gihe ibitumizwayo biri kuri 27,6%. Icyuho kiri hagati y'ibyoherezwa n'ibitumizwa kiri kuri 35,2%.

Itakaza ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda riri kuri 4,6% ugereranyije n'uko byari bimeze umwaka ushize.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-fatizo-ya-bnr-yagumishijwe-kuri-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)