Ibyihariye kuri UTAB, kaminuza iza imbere mu burezi mu zigenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intego y'icyerekezo 2050 aho u Rwanda ruzayigeraho binyuze mu kubaka ubushobozi bw'Abanyarwanda bakiga amasomo akenewe kugira ngo bagire akamaro ku isoko ry'umurimo.

Raporo ngarukamwaka izwi nka Education Statistical Yearbook 2021, yagaragaje ko mu mwaka wa 2016/2017 mu Rwanda habarizwaga amashuri makuru na Kaminuza 54 ariko hasigaye 38 gusa kubera hari ayafunzwe.

Uwo ni umubare utari muke ushobora gufasha igihugu mu iterambere binyuze mu gushyira mu bikorwa ibiva mu bushakashatsi n'amasomo kuko abahanga bagaragaza ko umuntu wageze muri kaminuza yungukira igihugu 17 % ugereranyije n'ibiba byaramutanzweho.

Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'ubugeni ya Byumba, ikorera mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru, UTAB ibinyujije mu mashami yayo yiyemeje kugaragaza uruhare rwayo mu kugera kuri iyo ntego binyuze mu masomo batanga aho yibanda ku bikorwa (practices) kurusha amagambo (theories).

Ni amasomo iki kaminuza ifite n'ishami mu Karere ka Gatsibo (UTAB DOLF Kiramuruzi), abarizwa mu mashami atatu ari yo ishami ry'Inderabarezi (Faculty of Education); iry'Ubuhinzi n'Ubworozi no Kubungabunga Ibidukikije n'ingufu zisubira (Faculty of Agriculture, Environement Management and Renewable Energy); n'iry'Ubumenyi mu Mbonezamibanire, Icungamutungo, Ibaruramari n'Iterambere (Faculty of Social Sciences, Management and Development Studies).

UTAB kandi izwi mu kugira Icyiciro ntangarugero gifasha abatarize iby'Inderabarezi kubona amasomo ajyanye n'ubwarimu, kizwi nka 'Post Graduate Dipoma in Education, PGDE.

Kuri ubu niyo ifite abanyeshuri benshi mu zigenga zibarirwa mu Rwanda, kuko bagera ku bihumbi 11, umubare uzamuka umunsi ku wundi, nyuma y'imyaka 17 ibonye izuba aho yari yaratangiranye n'abanyeshuri 300.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Gilbert Munana, avuga uwo ari umusaruro uva mu mbaraga zishyirwa mu burezi bufite ireme batanga, ibishimangirwa n'uko bigisha hashyizwe imbere ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

Ubwo yari mu imurikabikorwa ryateguwe n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza mu RwandaHEC, riri guhuza Kaminuza n'Amashuri Makuru yose yo mu Rwanda, na kaminuza yabo yitabiriye yavuze ko banyeshuri barangije iwabo hafi ya bose babona akazi.

Ati "Nko mu Burezi, ibizamini REB itanga baza mu ba mbere. Nta wavuye iwacu ujya ubura akazi muri urwo cyangwa yarize iwacu ibijyanye n'ingufu zisubira."

Mu buryo bwo kubyaza umusaruro ibiva mu masomo biga, kuri ubu bari gukora ubushakashatsi bw'ifumbire y'imborera yihariye, aho baafata amaganga n'amase by'inka bikavangwa n'ivu ndetse na bimwe mu byatsi babanza kunyuza muri laboratwari, bagakora ifumbire itangiza ibidukikije.

Ni ubushakashatsi baherutse guhemberwa n'Ikigo Nyarwanda cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda, NIRDA ku rwego rw'igihugu.

Ngo ni ibikorwa bakora mu buryo bwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hazamurwa umusaruro mbumbe wabwo ukava ku 30%.

Babikora kandi mu buryo bwo kwimakaza ubuhinzi bw'umwimerere budakoresha ifumbire n'imiti byo mu nganda ishobora kwangiza ibidukikije, bagakoresha bituruka ku bindi bimera cyangwa amatungo.

Padiri Dr Munana ati "Akarusho twumva twashyira imbere ni uko ubushakashatsi bwacu bwose igihe burangiye tuzajya tubujyana mu baturage ngo nabo tubigishe uburyo ibintu bikorwa nk'uburyo bwo gutanga umusanzu wacu mu buhinzi n'ubworozi."

Batoza abanyeshuri babo kuba abashakashatsi hakiri kare, aho bakorana n'abarimu babo bakageza ubwo na bo bagira ibyo bivumburira cyane ko ngo bageze kure ubushakashatsi ku muti wica udukoko two mu myaka uvuye ku bimera, ubushakashatsi bafatanya n'abo muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ibyo byose bijyana no gutubura imbuto y'ingano n'ibirayi, ibifasha kubonera abaturage imbuto zujuje ubuziranenge zishobora guhingwa ku butaka bunini. Ni ibikorwa bakorera kuri hegitari 15 aho basaruraho toni zishobora kugera kuri 40 z'ibirayi cyangwa ingano.

Si mu buhinzi gusa kuko iyi kaminuza abaturage bayituriye bayiboneyeho umugisha binyuze muri gahunda UTAB yihaye yo gufata igihe runaka bakajya kubavurira amatungo, ayo bisaba ko abagwa kubera uburwayi bukomeye bakabibakorera kuko abanyeshuri babo ari intyoza.

Imishinga iracyari yose muri UTAB

Kuri ubu iyi kaminuza ifite imishinga y'ingenzi itatu.

Irimo uwo kwagura kaminuza mu bijyanye n'ibikorwaremezo, aho bateganya kubaka umuturirwa ugeretse gatanu uzaba urimo amashuri yo kwigiramo, by'umwihariko ahazigirwa amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, Masters bateganya gusaba ko cyafungurwa.

Padiri Dr Munana ati "Ubu gutegura porogaramu za Master's mu masomo anyuranye dusanzwe dutanga n'andi zararangiye, n'Inama y'ubutegetsi yamaze kuzemeza, dutegereje kuzijyana muri HEC."

Ku bw'ibyo akagaragaza ko hakenewe ibikorwaremezo bigezweho, aho ku ikubitiro ngo bazubaka n'amacumbi y'ababanyeshuri 1500 ku ikubi.

Avuga ko basaba abashoramari kuza gufatanya muri uwo mushinga kuko hari amahirwe kuri buri ruhande (win-win), aho "ashobora kutwubakira etage eshanu cyangwa esheshatu natwe tukaba twamuhamo imwe akazayicururizamo ibyamwungura ariko bitabangamira uburezi."

Ati "Wenda nyuma y'imyaka izaba iteganyijwe mu masezerano akazadusubiza iyo nzu ariko yarungutse ku rugero rwo hejuru."

Kaminuza irimo no gutegura gutangiza Ishami ry'ikoranabuhanga , rikazubakwa bahereye ku gashami k'Ingufu zisubira aho kazavanwa mu ishami ry'Ubuhinzi no kubungabunga Ibidukikije kakaba agashami ukwako kazongerwaho n'utundi.

Bijyana no gutunganya umushinga w'Ikigo cy'Icyitegererezo mu by'Ubuhinzi n'Imirire aho bifuza ko cyazita ku mahugurwa y'ababyifuza bose mu guhuza ubuhinzi n'indyo nyarwanda.

Ubu abashakashatsi ba Kaminuza ya UTAB bafatanije n'aba Kaminuza ya Parma mu Butaliyani bakaba baratangiye kureba uko bakorana ngo haboneke indyo nyarwanda.

Ni indyo kandi ngo izakurura abanyamahanga mu Bukerarugendo bw'imirire, ku buryo hazagira igihe Umujyi wa Kigali wazashyirwa na UNESCO mu Mijyi mikeya izwi nk'Imijyi ikurura Ubukerarugendo bw'imirire yihariye (Kigali as City of Gastronomy).

Buri mwaka UTAB ishyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bari hagati ya 700-1000, ikinjirwamo n'abandi bashya barenga ibihumbi bibiri na bo baza kwiga mu mashami atandukanye, "n'ejobundi muri Nyakanga abarimu biga mu kiruhuko bazatangira."

UTAB imaze kubaka izina mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi
UTAB ni imwe muri kaminuza n'amashuri makuru ari kumurika ibikorwa ahazwi nka Camp Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-utab-kaminuza-iza-imbere-mu-burezi-mu-zigenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)