Inda zacu zaragabanutse?–Depite Munyangeyo asanga ingengo y'imari ya MINAGRI ari agatonyanga mu nyanja - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, abayobozi ba MINAGRI n'ibigo biyishamikiyeho bagaragaje ingengo y'imari bateganya gukoresha mu 2023/24, ndetse n'uko azakoreshwa.

MINAGRI yatangaje ko mu 2023/24 iteganya kuzakoresha miliyari 154,8 Frw, zirimo miliyari 99,5 Frw zagenewe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) na miliyari 12,5 Frw zizakoreshwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ko ingengo y'imari yagenewe iyi minisiteri yagabanutse kuko mu 2022/23 yari miliyari 168 Frw ivuye kuri miliyari 161 Frw mu 2021/22.

Ni amafaranga abadepite bagaragaje ko ari igitonyanga mu nyanja bashingiye ku nshingano uru rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi rufite rwo guhaza Abanyarwanda mu biribwa no gusagurira amasoko.

Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko ingengo y'imari igenerwa urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi idakwiye kugabanywa ahubwo yakongerwa kuko uko iminsi ishira abaturage biyongera aho kugabanuka. Abihuza no kuba uru rwego ari rwo ubukungu bw'igihugu rwubakiyeho.

Ati 'Ubu ibibazo bitwugarije ari mu bukungu muri rusange, muzi ko ari bwo bwa mbere twagira izamuka ry'ibiciro ku buryo byazamutse bikarenga na 30, ubundi buriya twabaga turi hagati ya 3-8%, ibyo ni ibintu bidasanzwe.'

'Iyo urebye ikibitera cya mbere ni uko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ruba rwapfuye. Hejuru ya 50%, ibibazo dufite mu bukungu ni uru rwego.'

Depite Munyangeyo avuga kandi ko ubwiyongere bw'abakenera ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi cyangwa abaturage muri rusange bukwiye kujyana no guha umwihariko uru rwego mu bijyanye n'ingengo y'imari irugenerwa.

Ati 'Ibyo rero bigarura ku buryo ingengo y'imari ikwiye kurenga uru rwego tukaba twabiganiraho mu buryo bwimbitse. Ingengo y'imari iragabanutse, umubare w'abaturage uriyongera, ibiza byaje.'

Yakomeje agira ati 'Inda zacu zagabanutse na zo cyangwa ziyongereye? Muzi uburyo umubare w'abaturage wiyongera, aho ni yo mpamvu navugaga ko dukwiye kubyitondera, ari no gufata umwanzuro ku ngengo y'imari, abantu bakaba babireba neza.'

Depite Christine Bakundufite na we yagize ati 'Iyo ngengo y'imari igenewe MINAGRI yongere irebweho. Aho kugira ngo tuzamure ingengo y'imari imyaka itaha, ahubwo twayizamura ubu ngubu. Ku rwanjye ruhande, ingengo y'imari yakwiyongera kuko iyo ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi yiyongereye n'ubukungu buriyongera.'

Yakomeje agira ati 'Niba dushaka ko RAB ikura, MINAGRI ikura tubahe ingengo y'imari, tubabaze ibyo batakoze neza ariko natwe tube tuvuga ko hari ubushobozi twabahaye.'

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko izamuka ry'ibiciro ahanini mu Rwanda usanga rikomoka ku ibura ry'umusaruro uhagije ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Ati 'Kugira ngo turangize iki kibazo ni uko twongera umusaruro. Ingengo y'imari ibonetse tugahinga neza kandi ku gihe, ni bwo ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro twakirangiza.''

Avuga ko icyo bakomeje gushyiramo imbaraga ari ukugira ngo n'ayo mafaranga make iyi minisiteri iba yagenewe nk'ingengo y'imari, akoreshwe neza mu mishinga iba yagenwe.

Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25 hazakoreshwa miliyari 170 Frw.

Depite Munyangeyo Théogène yasabiye Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho kongererwa ingengo y'imari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inda-zacu-zaragabanutse-depite-munyangeyo-asanga-ingengo-y-imari-ya-minagri-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)