Icyakorwa ngo amakuru ava mu bushakashatsi agire uruhare mu iterambere rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibigo n'abantu ku giti cyabo bakora ubushakashatsi bagamije gukemura ibibazo ariko biragorana kubona abahanga mu guhuza imibare iva muri ubwo bushakashatsi n'ubuzima bwa buri munsi bw'ibihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko Afurika ifite ikibazo cyo kutagira inzobere nyinshi mu by'ibarurishamibare no mu gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi ngo ayobore igenamigambi rigamije iterambere.

Ati 'Kutagira abahanga mu ibarurishamibare ni inzitizi ku iterambere, ni ikibazo ku bashyiraho politiki z'ibihugu, kuko ntibabona amakuru yizewe bashingiraho bakora izo politiki, hari n'ikibazo cy'ubushobozi buke bwo gusesengura ayo makuru.'

Dr Kayihura yavuze ko abashakashatsi n'abanyeshuri bahuriye mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023 bakwiriye kurushaho kongera ubumenyi mu gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi kugira ngo hafatwe ingamba zigamije iterambere.

Ati 'Igisabwa ni ukongera ubumenyi, hagategurwa abantu benshi bazajya bacukumbura ibishingirwaho hakagenwa politiki zitandukanye kuko inzego zose zirabikeneye kugira ngo zisuzume, zirebe aho ziri zishyireho n'ingamba byose bishingira kuri ubwo bumenyi.'

Dr Kayihura yavuze ko mu Rwanda gahunda zose zikorwa muri iki gihe zishingiye ku makuru ava mu bushakashatsi kandi yasesenguwe neza.

Yanavuze ko Kaminuza y'u Rwanda iri kwisuzuma binyuze mu Kigo cyayo cy'Icyitegererezo mu gusesengura amakuru ajyanye n'ubushakashatsi ngo harebwe icyo ubwo bushakashatsi buhakorerwa buryarira abaturage muri rusange.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu bushakashatsi (Data Science Africa) Ciira Maina yavuze ko mu cyumweru bamarana n'abanyeshuri n'abashakashatsi bari muri uru rwego babongerera ubumenyi kugira ngo babashe gukemura ibibazo biri mu bihugu byabo.

Yavuze ko ubu hari imishinga yo gukoresha ubwenge buremano mu kuvumbura indwara zibasira ibihingwa mbere y'uko ziboneshwa amaso ya muntu, no gufasha gukora igenamigambi rishingiye ku makuru y'ikirere.

Ati 'Hakenewe amakuru ajyanye n'imiterere y'ikirere kugira ngo abantu bategure neza ibikorwa by'ubuhinzi. Ni no gufasha abahinzi kugira ngo bashobore guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, abahinzi babashe kubona ubwishingizi bw'ibihingwa. Kubasha gusobanukirwa amakuru avuye ku bigo by'ubumenyi bw'ikirere byo mu Burengerazuba bw'Isi ugashobora guteganya ugendeye ku buzima abantu bari kubamo ni ingenzi cyane.'

Pacifique Ufitinema wiga ibyo kubyaza umusaruro amakuru ava mu bushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko bizamufasha kumenya gusesengura ibibazo bihari kandi agafasha abantu batandukanye gufata icyerekezo gihamye.

Ati 'Niba uri umuhinzi ukeneye kumenya imbuto wahinga muri iki gihe ibihe byagiye bihindagurika, urasabwa gukora ubushakashatsi ku buryo iyo mibare uza ukayitunganya ukayihuza n'ikibazo umuturage afite ukakimusobanurira ku buryo abyumva.[…] Uzana ya makuru ukurikije ikibazo gihari, ukayatunganya ku buryo uha umurongo umuturage cyangwa ikigo gishaka gufata icyemezo.'

Inama Nyafurika yiga ku bumenyi bushingiye ku gucukumbura amakuru mu buryo bwa gihanga y'uyu mwaka yahuje abantu 250 bavuye mu bihugu 10 byiganjemo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Abanyeshuri n'abashakashatsi bari kwigira hamwe uko amakuru ava mu bushakashatsi agira uruhare mu iterambere rya Afurika
Iminsi ya mbere barayimara bongererwa ubumenyi mu gusesengura amakuru no kuyahuza n'ibibazo bihari ngo havemo ibisubizo bikenewe
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu bushakashatsi (Data Science Africa) Ciira Maina avuga ko hakenewe guhuza ibiva mu bushakashatsi n'ibyo ibihugu bikeneye
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko Afurika ifite ikibazo cyo kutagira inzobere mu by'ibarurishamibare benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyakorwa-ngo-amakuru-ava-mu-bushakashatsi-agire-uruhare-mu-iterambere-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)