Ibikorwa bya Perezida Kagame ku baherutse guhura n'ibiza: Ubumuntu, amacumbi mashya n'ahazaza harambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora, abo rwari rwiteze ko nibura bashyira hasi politiki bagaha icyubahiro abagizweho ingaruka n'ibyo biza, siko babigenje, bo bari mu byishyimo. Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye ubutumwa bw'abatavuga rumwe n'u Rwanda, baruseka. Ni inkuru mpamo si ibihimbano.

Icyakora, uburyo Perezida Kagame n'ubuyobozi bakorana babyitwayemo, byagaragaje itandukaniro. Guverinoma yahise itanga ubutabazi bwihuse buherekejwe na gahunda z'igihe kirekire zo kwita ku bagizweho ingaruka no gufasha abo ibiza byasenyeye inzu bikabasiga iheruheru, kugira ngo ngo bakomeze ubuzima.

Abarokotse ibyo biza bahise bashakirwa aho kuba hatekanye, aho bakomeje guhabwa ubufasha bw'ibanze. Hahise hategurwa inzu zigezweho, kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Uburyo u Rwanda rwakurikije muri ubwo butabazi, bushingiye ku mahame mpuzamahanga ajyanye no gutabara abahuye n'ibiza, ariko bikongeraho umutima w'impuhwe Perezida Kagame ahorana wo gufasha abababaye.

Nyuma y'imyuzure ya Tsunami yahitanye ibihumbi mu 2004, uwari Umunyamabanga Mukuru w'Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bw'abavuye mu byabo, Walter Kälin yashyizeho amabwiriza agenga iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihe by'ibiza, azwi nka Operational Guidelines on Human Rights and Natural Disasters.

Aya mabwiriza atanga umurongo nyawo w'uburyo abahuye n'ibiza ku rwego mpuzamahanga bafashwa n'uburenganzira bwabo bukubahirizwa. Ibibazo abahuye n'ibiza karemano bakunze guhura nabyo harimo: Kudahabwa ubufasha icyarimwe cyangwa se bungana, ivangura, kwimurwa ku gahato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubura imyirondoro, kwinjiza abana mu ngabo, gusubiza abantu aho baje bahunga ku gahato n'ibibazo mu gusubizwa imitungo bahoranye. Ni ibibazo bijya gusa n'ibihura n'abakuwe mu byabo n'amakimbirane.

Nubwo hakiri ibiganiro ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu bw'ingenzi muri ibyo bihe, ntawe ujya impaka ko icya mbere ari ukurinda ubuzima bw'abantu, kubaha umutekano, guharanira ko bamererwa neza haba ku mubiri no ku mutima.

Icya mbere, hakenerwa kubimura bwangu bagashyirwa ahantu hizewe, kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana. Perezida Kagame ubwe yakurikiranye ishyirwaho ry'inkambi z'agateganyo abahuye n'ibiza bashyizwemo ku ikubitiro. Mu Karere ka Rubavu, hari uduce dutatu twashyizweho, turimo imiryango 2842, igizwe n'abantu 13422.

Muri Rutsiro, Guverinoma yashyizeho ahantu 11 hacumbikiye abantu 2168, mu gihe muri Nyabihu, abayobozi bari kwita ku bantu 2760 mu duce 21 twashyizweho.

Aho hantu hashyizweho, hari gufasha mu kurinda ubuzima bw'abagizweho ingaruka n'ibiza. Abagore n'abakobwa bitaweho ku buryo nta mpungenge z'ubugizi bwa nabi bwaturuka ku kuba bari mu bihe nk'ibyo.

Icyiciro cya kabiri cy'uburenganzira bugomba kwitabwaho, ni uguhabwa ibyangombwa by'ibanze mu buzima birimo nk'ibiribwa, ibikoresho by'isuku, aho kurara, imyenda na serivisi z'ubuzima.

Umunsi umwe ibiza bibaye, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiye kwifatanya n'abahuye n'ibiza, afata mu mugongo ababuze ababo. Guverinoma niyo yagize uruhare mu gushyingura abitabye Imana, basezerwaho mu cyubahiro. Ibi ni ingenzi cyane kuko bifasha mu gukira ku mutima kw'abarokotse kuko bumva ko bitaweho n'umuryango nyarwanda muri rusange.

Ikindi cy'ingenzi nyuma y'ibiza, ni uguhabwa amakuru nyayo ajyanye n'ibiza bibibasiye, uburyo bwo kubirwanya, guhabwa amakuru y'intabaza kare n'amakuru y'uburyo ubufasha buri gutangwa.

Perezida Kagame yitegereza bimwe mu byangijwe n'ibiza mu Karere ka Rubavu

Abahuye n'ibiza bafashijwe kubona aho kuba by'agateganyo, bahabwa ibiryamirwa n'imyenda ndetse n'ibiribwa bya buri munsi. Hoherejwe abaganga bo kwita ku bakomeretse ndetse no ku bahuye n'ibindi bibazo.

Abakora mu nzego zitegamiye kuri Leta ndetse n'abayobozi bakuru muri Guverinoma babasura buri munsi, bakabereka ko bifatanyije nabo. Ni nako abo bashyitsi basobanurira abaturage ibibi byo gusubira mu duce bahoze batuyemo, tw'amanegeka.

Ikindi kintu amabwiriza ya Loni atanga nk'inama ku kwita ku bahuye n'ibiza, ni iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bugamije imibereho myiza y'abaturage nko guhabwa uburezi, imitungo, inzu, imirimo n'ibindi.

Perezida Kagame yemeje ko hari gahunda y'igihe kirekire Guverinoma ifite mu gufasha abahuye n'ibiza. Hari ibyamaze gukorwa nk'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire cyamaze kugaragaza ko hakenewe miliyari 30 Frw yo kubaka inzu 3006 zizahabwa abasenyewe n'ibiza ndetse no gusana izindi 3200 zangiritse.

Inama y'abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuwa 8 Gicurasi yemeje gahunda y'ubutabazi bwihuse ku bagizweho n'ibiza. Hanasuzumwe kandi hemezwa politiki yo guhangana n'ibiza.

Iyi mirongo migari yashyizweho, izashyiraho uburyo bwumvikana bugamije kwirinda ko ibiza byakongera gutwara ubuzima bw'abantu cyangwa ngo bigire ibyo byangiza.

Muri gahunda y'igihe kirekire yo gufasha, abagizweho ingaruka n'ibiza bagasigara ntaho kuba bagiye kwimurirwa mu mudugudu mushya mu karere ka Rubavu. Izi nyubako ku ikubitiro zizatuzwamo imiryango 200 yari ituye ahantu hari amanegeka. Ni inzu zari kuzatahwa muri Nyakanga uyu mwaka ariko byarimuwe bishyirwa muri Kamena.

Mu rwego rwo guha uburezi abana bari mu nkambi z'agateganyo, hashyizweho uburyo bwo kwigisha incuke ari nako hategurwa uburyo abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bakomereza amasomo hafi y'aho bari.

Perezida Kagame ntiyarekeye aho, abayobozi bagaragaweho kutuzuza inshingano muri ibyo bihe by'ibiza batangiye guhura n'ingaruka. Byahereye ku wari Meya wa Rubavu, hari n'abandi bashobora kubibazwa kuko ni benshi. Umuyobozi wese wasinziriye ubwo imyuzure yahitanaga abantu, azabibazwa.

Ntabwo byari ngombwa ko Perezida Kagame ahita agera mu duce twibasiwe n'ibiza, yabanje kohereza Minisitiri w'Intebe wagize uruhare mu isesengura ry'ibyangijwe n'ibiza ndetse n'ibikenewe.

Tariki 12 Gicurasi nibwo Perezida Kagame yasuye uduce twagizweho ingaruka n'ibiza, aganira n'abarokotse ibyo biza abizeza ko bazahabwa ibyangombwa byose. Yaganiriye n'abaturage, aganira n'abanyeshuri, ahura n'abana bato bari gukina.

Perezida kandi yagiye kureba ibikorwa remezo byangijwe n'ibiza, inganda n'imirima. Guverinoma yose yari kumwe na we. Hari ibikorwa remezo binini bigiye kongera kubakwa muri ako gace kuko nk'uko abarokotse ibiza bari bakeneye ihumure rya Perezida Kagame, bakeneye n'ibikorwa bifatika ngo ejo habo hamere neza.

Kagame yarabikoze.

Yagendaga ahabwa ibisobanuro n'abayobozi ku nzego zose
Perezida Kagame yageze mu mashuri, areba uko amasomo y'abana yahungabanye
Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw'amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we
Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n'ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-bya-perezida-kagame-ku-baherutse-guhura-n-ibiza-ubumuntu-amacumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)