Impungenge ku buryo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Gicurasi ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo y'iyi komisiyo ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena, Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko mu ngendo bakoreye hirya no hino mu bigo by'amashuri, basanze hari ibibazo bikomeye mu myigishirize y'iri somo.

Birimo kuba abarimu bafite ubumenyi buke ku bijyanye n'amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n'abatinya kuyigisha uko ari kubera ibikomere n'integanyanyigisho ziteguye mu buryo buhinnye cyane ugereranyije n'ibyo abanyeshuri bakwiye kumenya.

Senateri Murangwa yavuze kandi ko bamwe mu barimu n'abanyeshuri basabye ko iri somo ryahabwa umwihariko kandi rigatangwa mu Kinyarwanda kugeza nibura mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye kugira ngo ribashe gusobanuka neza.

Ati 'Iki kintu nta hantu na hamwe twasuye batakivuze. Badusobanuriye ko bibagora cyane ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayigisha mu Cyongereza. Batwerekaga ko kugira ngo abana bisanzure babone uko babaza ibibazo, byabafasha ari uko isomo ritanzwe mu Kinyarwanda.'

'Banasabye ko hanozwa uburyo bw'imyigishirize hibandwa ku gusura ahantu ndangamateka n'inzibutso no gutega amatwi abatangabuhamya no kuzana mu mashuri inzobere zifite ubumenyi buhanitse.'

'Abarimu ni bato; hari n'aho twasanze ari abanyamahanga; ugasanga hari umunyamahanga urimo kwigisha isomo ry'amateka ukibaza ukuntu bimworohera cyangwa uko yarushaho gusobanura neza amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Mu bindi byifuzo ni uko abarimu bigisha amateka bashyirirwaho amahugurwa ahoraho nk'uko bikorwa ku bigisha andi masomo nka Siyansi, Icyongereza, Ikinyarwanda n'Ikoranabuhanga.

Senateri Murangwa yongeyeho ati 'Twasanze aba ngaba bagira gahunda ihoraho y'amahugurwa ariko abigisha amateka ugasanga uyu mwihariko batawufite cyane ko twemera ko iri atari isomo risanzwe bijyanye n'amateka yacu.'

Senateri Uwizeyimana ati 'Abarimu bafite ubusa, bagatanga ubundi'

Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze ko basura amashuri intego bari bafite kwari ukumenya uko iri somo ryigishwa n'uko abarimu bategurwa ariko basanze birimo ikibazo gikomeye.

Yagize ati 'Wasangaga ubumenyi bw'abarimu bugerwa ku mashyi, ntabwo twatinya kubivuga. Ikindi kibazo abana batubwiye gikwiye gushyirwamo imbaraga, ni ikibazo cy'ururimi. Ntabwo abasaba kwiga iri somo mu Kinyarwanda babisaba kubera ko ari isomo ry'amateka gusa, ushobora kujya no mu biga n'ibindi bakakubwira ko ingorane z'ururimi bazifite. Izi ngorane z'ururimi abana bafite zirakomoka ku barimu babo.'

Senateri Uwizeyimana yavuze ko hari n'aho basangaga abarimu bitiranya isomo ry'amateka n'ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyangwa gahunda zo kwibuka n'aho byagaragaye ko abantu batinya kuvuga ibintu uko byitwa.

Ati 'Abantu bavuye ku byitwa Abahutu n'Abatutsi barema ibindi bice bibiri. Kuba utari mu ruhande rw'abahigwaga ubwo uranga kuvuga ko uri umuhutu; kuvuga ngo jye nari mu ruhande rw'abahigwaga ubwo urimo uravuga ko uri umututsi […]'

Ikindi kibazo ni uko mu kwigisha amateka bagarukira mu 1994 nyamara mu bigize amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ingaruka zayo n'ingamba leta yafashe kugira ngo yongere kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko abasenateri bakomeje kubigarukaho.

Senateri Uwizeyimana ati 'Ikibazo cy'ubumenyi abarimu bafite n'ururimi bigishamo, twasanze ari imbogamizi ikomeye, icyo cyuho twarakibonye, ibyo ni byo bijyana n'uko kuba bafite ubusa na bo batanga ubusa.'

Senateri Alexis Mugisha yavuze ko bikwiye ko iri somo ryahabwa umwihariko rigatandukana n'andi mateka ku buryo yaba amasomo abiri atandukanye.

Senateri Pélagie Uwera yavuze ko niba byaragaragaye ko guhugura abarimu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari cyo gisubizo, bikwiye ko ategurwa byanaba ngombwa agashyirwa mu biruhuko binini mu gihe haba hari imbogamizi zishingiye ku gihe.

Sena yavuze ko hari aho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa n'abanyamahanga barimo n'abatayasobanukiwe neza
Abasenateri bavuga ko uburyo amateka y'u Rwanda yigishwamo bukwiriye kurebwaho neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-buryo-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-yigishwa-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)