Gicumbi: Ingo zirenga ibihumbi 95 zimaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko bavomaga kure kandi bakavoma amazi mabi mu gishanga, aho bakoreshaga hagati y'isaha n'igice n'amasaha abiri. Imvura iyo iguye amazi bavoma ahinduka ibiziba.

Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, World Vision, ufatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), kuri uyu wa Kabiri bashyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kageyo, amavomo bubakiwe.

Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvoma mu mibande amazi mabi.

Twagirayezu Jean Damascène avuga ko baruhutse kumanuka imisozi no kugenda amasaha y'igicuku bajya kuvoma mu tubande kuko bagendaga bikanga umutekano muke bagirira mu mashyamba banyuragamo bajya gushaka amazi.

Ati 'Ikibazo cyo kubona amazi meza turashima ko cyamaze gukemuka nta wuzongera kutuvugaho umwanda. Nta zindi mpungenge zo kugenda amasaha twikanga amajoro tujya gushaka amazi, nta n'indwara zikomoka ku nzoka zizongera kugaragara mu bana bacu."

Mu 2019 abatuye imirenge y'Akarere ka Gicumbi bari bafite amazi meza ku kigero cya 9% aho bakoraga ingendo zirenze ibilometero bajya gushaka amazi meza, kuri ubu bageze ku kigero cya 95% aho bajya kuvoma ahatarengeje metero 500.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo baba begerejwe.

Umuyobozi Mukuru wa World Vision, Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza, yizeza ko umuryango ayobora uzashyigikira igihugu muri iki cyerekezo.

Ati 'Tuzasohoza amasezerano yo kugeza ku baturage amazi meza bagera kuri miliyoni mu Rwanda, nifuje kuba hano ngo ndebe ibyagezweho ndetse n'ingaruka nziza byagize ku baturage. U Rwanda rwerekana ko iterambere rishoboka iyo abantu bakoreye hamwe kabone n'iyo haba hari imbogamizi.'

Yashimye imikoranire n'ubufatanye bwa World Vision na Leta y'u Rwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abafatanyabikorwa, World Vision Rwanda, bubatse amavuriro y'ibanze mu Mirenge ya Nyankenke, Kageyo na Rutare, amarerero y'icyitegererezo ndetse no kubaka ubushobozi mu nzego z'ubuzima.

Ingo 95.030 zo mu Karere ka Gicumbi zimaze kugezwamo amazi meza na World Vision, mu mushinga watwaye miliyari zisaga 2 Frw aho Akarere ka Gicumbi katanzemo 40% angana na miliyari isaga 1 Frw.

Uyu muryango umaze kugeza amazi meza ku baturage miliyoni mu turere 15 tw'igihugu.

Amazi yashyikirijwe abaturage azatuma batongera gukora ingendo ndende
Ingo zirenga ibihumbi 95 zimaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision
Umuyobozi Mukuru wa World Vision, Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ingo-zirenga-ibihumbi-95-zimaze-kugezwaho-amazi-meza-ku-bufatanye-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)