Perezida Kagame yakiriye intumwa za mugenzi we wa Djibouti, Omar Guelleh - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda riri mu Rwanda ryitabiriye Inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi yashyizweho ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yasinywe mu nzego zitandukanye.

Ayo masezerano arimo ajyanye n'ibikorwa by'ingendo zo mu kirere hagati y'ibihugu byombi, iterambere n'umutekano w'ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho abadipolomate ikiguzi cya visa n'abafite pasiporo za serivisi hamwe n'ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi.

Muri iyo nama yabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi, hasinywe amasezerano yiyongera ku yari asanzwe mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo n'amahugurwa mu bya dipolomasi.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti uyoboye izi ntumwa, Mahmoudi Ali Youssouf, yashyikirije Perezida Kagame indamutso ya mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh.

Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano mu Karere k'Ihembe rya Afurika ndetse barebera hamwe imiterere y'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu abaturage babyo by'umwihariko ubucuruzi.

Mu nama ya Komisiyo zihuriweho n'ibihugu byombi, Mahmoudi yavuze ko Djibouti n'u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyerekezo cyo kwimakaza umutekano n'ituze mu turere biherereyemo.

Buri gihugu cyahaye ikindi ubutaka bwo gukoreraho ishoramari ndetse mu nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byemeranyijwe kwihutisha gahunda zo kububyaza umusaruro.

Perezida Kagame yakiriye Intumwa za mugenzi we wa Djibouti ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Mahmoudi Ali Youssouf



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-mugenzi-we-wa-djibouti-omar-guelleh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)