Abadepite bumijwe n'uko kuvugurura inyubako ikoreramo RRA byahagaritswe haratanzwe akayabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 ni bwo hatangiye umushinga wo kuvugurura iyi nyubako ikoreramo RRA, Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta [OAG] ndetse na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora [NEC].

Inyigo yari yakozwe icyo gihe yagaragaje ko umushinga wose wagombaga gutwara arenga miliyari 3 Frw [3.399.229,250 Frw], ukaba waragombaga kumara imyaka ine [2018-2024].

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/23, hateganyijwe gukoreshwa miliyoni 508,9 Frw gusa, Minecofin igaragaza ko kugeza ku wa 30 Mata 2023, hari hamaze gukoreshwa miliyoni 220,5 Frw.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, abayobozi ba Minecofin bitabye Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku gipimo cy'ikoreshwa ry'ingengo y'imari yo muri uyu mwaka, ibikorwa byari biteganyijwe aho bigeze n'amafaranga ateganyijwe kuzakoreshwa mu 2023/24.

Mu byagarutsweho nk'ibyari biteganyijwe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari harimo iyi nyubako kuri ubu itakirimo kubakwa kandi yakabaye izarangira mu 2024.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y'Imari muri Minecofin, Rehema Namutebi, yavuze ko kugeza ubu umushinga wahagaritswe ari umaze kugera ku kigero cya 43%.

Ku rundi ruhande ariko, Namutebi yavuze ko mu Ukuboza 2022, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yategetse ko ibikorwa bihagarikwa hakongera gukorwa inyigo isobanutse.

Ati 'Amasezerano yo gukomeza kuvugurura iyi nyubako yarahagaritswe kubera ko umwaka ushize, Mininfra yasabye ko hakorwa izindi nyingo zimbitse kugira ngo inzu isanwe neza.'

Inyubako ikoreramo RRA n'ibindi bigo ishobora kuzasenywa ikongera ikubakwa bundi bushya

Abadepite bumiwe

Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura iyi nyubako bimaze igihe bitangiye ariko bitumvikana impamvu byahagaritswe.

Ati 'Ukabona inzu imaze imyaka itanu irenga, igenda isanwa none tugejeje mu mwaka wa nyuma bati ayo mafaranga mumaze gusohora imyaka yose nimuhagarikire aho ngaho noneho tugiye gutangira inyigo.'

Yakomeje ati 'Ni bo bantu tugomba kugenderaho bakagira inama ibindi bigo na za minisiteri, inyigo ubundi ni yo ibanza. Ubwo bagiye gukora inyigo nyuma y'igihe kingana iki? Cya kintu cyo kurondereza, gukoresha neza bike dufite, nta kigaragara rwose.'

Depite Munyangeyo yavuze ko ibi bigo ari byo byagakwiye guhora bikora neza kugira ngo n'abandi barebereho.

Depite Munyangeyo Théogène ntiyumva ukuntu Minecofin yagira ibibazo mu mikoreshereze y'imari ya Leta kandi ari yo ishinzwe kugira inama ibindi bigo ku buryo ibya rubanda bikoreshwa

Depite Bakundufite Christine yavuze ko mu igenzura ryakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iki kibazo cyagarutsweho ariko kugeza ubu hakaba hataraboneka umuti.

Ati 'Bakora igenzura n'ubundi twasanze mu bibazo bari bafite, harimo ko aba bantu badafite aho bakorera hagaragara, ni hato ugereranyije n'abakozi bakoreramo.

'Natangaje ko bashyizemo miliyari 1,8 Frw none bakoresheje miliyoni 509 Frw ngo hanyuma barabihagaritse. Mu by'ukuri kumva iyi nteruro ari Minecofin iri kubitubwira ntibyumvikana neza mu matwi, aya mafaranga miliyoni 509 Frw, ntitwabura kuvuga ko […] nko ku bwanjye yagombye kuba atari ngombwa.''

Depite Bakundufite yavuze ko bitumvikana uburyo Minecofin ifite mu nshingano ingengo y'imari ariyo ikora ibikorwa byo kuyisesagura.

Ati 'Cyane ko Minecofin ntabwo ariyo yasohora amafaranga ngo itubwire ngo twageze hagati turabihagarika, ari byo twavugaga ngo uwashyizeho miliyari 1,8 Frw yari agendeye kuki? Iyi nyigo se izarangira ryari kugira ngo ibi bibazo birangire?'

Minecofin yisobanuye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko ibyagaragajwe n'inyigo ya mbere byahindutse kubera ko hari ibindi bijyanye no kwangirika gukabije kw'iyi nyubako byabonetse nyuma yayo.

Ati 'Navuga ko inyigo yakozwe ariko icyo gihe ikorwa yagaragazaga ko tugiye gukora gusana byoroheje, twarabitangiye, ingengo y'imari igenda iboneka mu bice. Uwo twahaye akazi, uko yagendaga akora imirimo yo gusana haje kugaragara ko inyubako yari yarangiritse bikabije.''

Kuri ubu ngo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imyubakire [gikorera munsi ya Mininfra] cyatangiye gushaka ibigo bifite abahanga mu gukora inyigo z'inyubako kugira ngo harebwe ko yakorerwa inshya.

Ati 'Aho tugeze ni uko RHA […] barimo gukorana kugira ngo badukorere inyigo yimbitse, ariko nabwo irakorwa nande? Mu bushobozi bwo kugenda twiyubaka, turimo gukorana na Mininfra barimo gushaka ibigo bifite ubushobozi buhanitse gukora inyingo zashoboka mu gusana iriya nyubako yose, bitabujije ko dushobora no kuyishyira hasi, bitewe n'ibyo inyigo izagaragaza […] muduhe umwanya dukore ibintu biramba.'

Minisitiri Tusabe yavuze ko mu byo babonye nyuma yo gukora inyigo ya mbere ari uko umutingito wo mu 2017, wayihungabanyije.

Akomeza ati "Ni ikibazo gikomeye ariko icyo numva twaratinze ariko tugiye kubona igisubizo kirambye. Mutwihanganire tubanze dukore iyo nyigo.'

Yavuze ko hamaze kuboneka aho abakozi ba RRA bazaba bimukiye ahubwo igisigaye ari ukumenya aho abandi bazimukira ku buryo mu gihe cya vuba n'inyigo izaba yamaze kuboneka.

Ati 'Bitarenze ukwezi kwa Gatandatu aba bantu bagomba kuzaba bimutse bavuye hariya, iyo nyigo icyo izagaragaza cyose ntabwo abo bantu baguma hariya.'

Ingengo y'imari iteganyijwe kwifashishwa muri uyu mushinga ishobora kuzahinduka ikiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n'ibizagaragazwa n'inyigo nshya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko ibyagaragajwe n'inyigo ya mbere byahindutse kubera ko hari ibijyanye no kwangirika byabonetse nyuma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bumijwe-n-uko-kuvugurura-inyubako-ikoreramo-rra-byahagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)