Drake yahishuye ko afite inkomoko muri Nigeri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamenyekanye mu muziki nka Drake muri Amerika, ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Canada, yatangaje ko afite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Nigeria.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakorewe kuri Se Dennis Graham byerekeranye ko inkomoko yabo 30% ari muri Nigeria.

Andi makuru kandi avuga ko ibizamini by'amaraso se wa Drake yakoresheje, bigaragaza ko hari n'ibindi bihugu by'Afurika afitemo ibisantera. Muri ibyo harimo: Ghana, Cameroun na Mali.

Ibyo gukoresha ibizamini by'amaraso ku byamamare byo Burengerazuba bw'isi, ni ibintu bimaze iminsi bikorwa, dore ko hari n'abandi bakoresheje ibi bizamini bagasanga bafite inkomoko muri Afurika.

Abandi basanze bafite inkomoko muri Afurika harimo: Meghan Markle aho 43% byererekanye ko afite inkomoko muri Nigeria ndetse na Lil Wayne basanze afite 53% n'ubundi nawe muri Nigeria hamwe na Ludacris ufite 57% muri Ethiopia.

Tugarutse gato kuri Drake, uyu muhanzi akaba akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bo Nigeria igihugu yavuze ko afitemo inkomoko, muri abo harimo: Wizkid ndetse na Tems.

Drake yahishuye ko ibizamini by'amaraso ya Se bipima igisekuru byerekanye ko akomoka muri Nigeria kuri 30%

Drake yasangije aya makuru abafana be abinyujije kuri Instagram ye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129110/drake-yahishuye-ko-afite-inkomoko-muri-nigeria-129110.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)