Uko umunsi wabanjirije jenoside yakorewe Abatutsi wiriwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taliki 06/04/1994 hari kuwa gatatu isoko ry'i Ntyazo ndetse n'i Nyamiyaga ku Mayaga yari yaremye ku manywa bisanzwe.

Iry'i Kibilizi n'i Nyanza ryari kurema bukeye bwaho kuwa Kane.

Abanyeshuli mu ngeri zose bari mu biruhuko bya Pasika

Muri Tunisia ho harimo kubera imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'Ibihugu ku nshuro ya 19 nyuma y'uko cyambuwe Zaire.

Ku mugoroba wo kuri 06/04 imikino yari igeze muri 1/2,Nigeria ivanamo Cote d'Ivoire kuri Penaliti 4-2,nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Naho Zambia ya ba Kalusha Bwalya wari kapiteni ivanamo Mali bitayigoye iyitsinze 4-0.

Umukino wa Zambiya wabaga uteye amatsiko kuko Ikipe yabo yari nshya nyuma y'aho ku mugoroba wo kuwa kabili taliki 27/04/1993 abakinnyi 25 b'Ikipe y'iki gihugu indege barimo DHC-5 Buffalo yari ihagurutse i Libreville yerekeje i Dakar mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi yarohamye mu nyanja ya Atlantica bose bakahasiga ubuzima hamwe n'abandi bakozi 5 bari muri iyo ndege.

Iyi mpanuka rero yari ikiri mu mitwe ya benshi byatumaga imikino y'ikipe nshya y'iki gihugu, bayikurikirana cyane dore ko yageze no ku mukino wa nyuma ku cyumweru taliki 10/4 ariko Nigeria iyitesha igikombe iyitsinze 2-1.

Na Kigali rero abenshi mu bakunzi ba Ruhago imikino yo kuri uwo mugoroba ntiyabacitse.

Uretse, imikino, Arusha muri Tanzania hari hiriwe ibindi Ubwo Perezida Habyarimanayari yagiye gusinya amasezerano yo kugabana ubutegetsi na FPR Inkotanyi.

Mu mugoroba w'itariki 6 Mata 1994, ni bwo indege y'uwari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvénal wari kumwe n'abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania yahanuwe, bikurikirwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-umunsi-wabanjirije-jenoside-yakorewe-abatutsi-wiriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)