#Kwibuka29: Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Turi ku munsi wa 3 u Rwanda ndetse n'inshuti zarwo binjiye mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, igahitana abarenga miliyoni mu gihe kitarenze iminsi 100.

Mu bishwe bazira uko bavutse harimo abakunzi ba siporo, abakinnyi ndetse n'abatoza b'imikino itandukanye. Muri iyi minsi abasiporutifu muri rusange, bari kugenda batanga ihumure ku banyarwanda ndetse hatangwa n'inama ku rubyiruko.

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart yatanze ubutumwa agira ati 'Mu gihe twibuka Ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994, dukomeze kwiyubaka cyane cyane kwiyubakamo imbaraga zanga ikibi zigashyigikira ikiza. 

Imbaraga zo gukomeza gutwaza no guhobera ubuzima kuko aribyo bizasubiza mu by'ukuri agaciro abacu bambuwe ubuzima, kandi bikadufasha kubaho mu mwanya w'aho abacu batagihari".

Muhire Henry yasoje agira icyo asaba urubyiruko agira ati 'Rubyiruko duharanire kwiga amateka kandi dukosore ibyakozwe nabi, bityo tuzubaka u Rwanda twifuza kandi rubereye bose".


Ubutumwa bw'Umuyamabanga Mukuru wa FERWAFA





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127921/kwibuka29-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yatanze-ubutumwa-ku-banyarwanda-anagira-icyo-asa-127921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)