Perezida Kagame yashimiye abahumurije u Rwanda mu gihe cyo #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yashimye abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bakomeje kwifatanya n'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame yavuze ko abagerageza gushakira indi nyito ibyo u Rwanda rwaciyemo, uyu ari umwanya wo kurushaho kwegera ukuri.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 2023,Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata u Rwanda n'Abanyarwanda mu mugongo muri ibi bihe byo kongera kwibuka, kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zaremwe kandi zitarabihisemo.

Ati "Turashimira abayobozi n'inshuti zo hirya no hino ku Isi, bakomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe."

Yavuze ko n'ubwo hari abakigorwa no gushaka amagambo aboneye yo kuvugamo ibyabaye mu Rwanda ariko ibihe byo kwibuka ari uburyo bwo kubafasha gusobanukirwa no kurushaho kwegera ukuri.

Ati "N'abo bashaka gushaka amagambo yabo bita ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo, KWIBUKA ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kugenda begera kumenya ukuri. Icy'ingenzi ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo."

Mu ijambo rye atangiza icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Kagame yanenze abantu yise ko "batagira isoni", bakora ibishoboka byose bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya n'ukuri kw'ibyabaye ndetse bagashaka no kugena uko Abanyarwanda babaho.

Yavuze ko ibyo abantu bakora byose, badashobora guhisha ukuri.

Ati "Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yashimiye-abahumurije-u-rwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka29

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)