Kopi miliyoni 48 z'amadosiye y'inkiko gacaca zamaze kwandikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Munezero Clarisse, ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru mu kiganiro cyibanze ku kurebera hamwe imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 5 Mata 2023.

Munezero yavuze ko urugendo rwo kwandika dosiye z'inkiko gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga rugeze ahashimishije cyane ko icyiciro cy'ibanze cyamaze kurangira.

Ati 'Ni umushinga watangiye muri 2015, kubera ko inyandiko za gacaca twari tuzifite ari nyinshi zibitse mu makarito ariko tugira ikibazo ko zishobora kwangirika. Navuga ko icyiciro cya mbere cyari kigamije kuba twazandika mu buryo bw'ikoranabuhanga cyarangiye.'

'Inyandiko zose zijyanye n'inkiko gacaca ubu ngubu turazifite yaba mu buryo bw'impapuro ndetse no mu ikoranabuhanga ku buryo nta kibazo dushobora kugira zibitse neza.'

Yagaragaje ko icyiciro kigezweho kuri ubu ari uguhuza amakuru y'izi nyandiko zamaze kwandikwa n'abarezwe muri gacaca.

Ati 'Ubu ibyo turi gukora ni ugufata za nyandiko tukazihuza n'abarezwe.Turashaka gufata buri muntu warezwe tugahuza n'inyandiko zijyanye n'urubanza rwe.'

Yavuze ko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu iri kubaka uburyo buzafasha abashaka kumenya amakuru ku mikorere y'Inkiko Gacaca cyangwa abashakashatsi.

Ati 'Turateganya ko tuzubaka uburyo umuntu ashobora kuba yabigeraho. Yaba abashaka kumenya amakuru y'uko inkiko gacaca zaciwe no kuba bazikoresha mu bushakashatsi ku buryo ushobora kwandikamo izina ry'umuntu amakuru arebana na we yose agahita aza.'

Iki cyiciro kandi ngo kigeze ahantu hashimishije kuko hari dosiye zimwe zamaze guhuzwa n'abaregwa nubwo ingengo y'imari yagiye ikoma mu nkokora imirimo y'ibi bikorwa.

Ati 'Aha na ho tugeze ku rwego rwiza kuko hari umubare w'inyandiko zamaze guhuzwa n'abarezwe gusa twagize ikibazo cy'ingengo y'imari itari nini cyane ku buryo twabirangiza ariko duteganya ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri izaba yarangiye. Ku buryo umuntu ashobora kuzajya akenera ayo makuru ashoibora kuyifashisha.'

Ubusanzwe izi nyandiko zinyura mu byiciro byinshi ngo zibikwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo kubanza kuzitandukanya ku buryo iza buri karere zijya ukwazo, umurenge bikaba uko, zigahabwa ibimenyetso bizitandukanya; ziranagororwa zigafotorwa.

Uretse impapuro, hari n'amakaye Manini yandikwagamo gahunda n'ibindi bikorwa by'Inyangamugayo zaburanishaga imanza za gacaca, nayo agomba kubikwa.

Ayo makayi abarirwa mu bihumbi 52. Hari kandi 'Cassettes' 8000 zafatiweho amashusho mu gihe cy'Inkiko Gacaca zigomba kubikwa neza.

Aya makuru abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo ashobora kumara nibura imyaka 500.

Nk'abashaka gusubirishamo imanza z'imitungo bisaba ko begera Minisiteri ikabaha kopi y'izo bifuza.

Inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri milioni ebyiri mu gihe cy'imyaka 10 zamazeho, zikoresha ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.

Amadosiye y'Inkiko Gacaca akomeje kubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda ko hari ayakwangirika
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse, yagaragaje ko gahunda yo kubika amadosiye y'Inkiko Gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga igeze ahashimishije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kopi-miliyoni-48-z-amadosiye-y-inkiko-gacaca-zamaze-kwandikwa-mu-buryo-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)