Kaminuza y'u Rwanda igiye kujya itanga impamyabushobozi z'ikirenga mu masomo yo gukora imiti n'inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda igiye gutangira gushyirirwa mu bikorwa biturutse ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe n'u Burayi, ubinyujije mu Kigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Aya masomo agiye kujya atangirwa mu Rwanda, mu gihe rumaze igihe rutangije umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n'Igituntu.

Bitegangijwe ko mu myaka itanu iri imbere nibura Abanyarwanda 100 bazaba bamaze kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Biotechnology mu gihe abandi 15 bo bazaba bamaze kwiga icyiciro gihanitse 'PhD'.

Mu muhango wo gutangiza aya masomo wabaye ku wa 5 Mata 2023, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yasobanuye ko aya masomo yari asanzwe atangwa ku rwego rw'icyiciro cya kabiri cya kaminuza [Bachelor in Biotechnology].

Ati 'Ubusanzwe twatangaga aya masomo ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko kugira ngo umuntu akore ubushakashatsi akenera ubumenyi bwisumbuye. Ubwo bumenyi rero twabubona gusa tugize icyiciro cya gatatu n'icya PhD. Ni ubushakashatsi butuma habaho kuvumbura imiti, ibikoresho byifashishwa kwa muganga n'ibindi.'

Ubusanzwe 'Biotechnology' ntabwo ireba gusa ibijyanye n'imiti cyangwa inkingo ahubwo igera mu bundi bumenyi bw'ubuvuzi bw'abantu, ubuvuzi bw'amatungo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n'ibindi.

Dr Didas Kayihura yavuze ko mu bigiye gutuma hatangizwa aya masomo ari ukugira ngo u Rwanda rubashe kubona abakozi bazajya bakora mu ruganda rukora imiti n'inkingo.

Ati 'Ruriya ruganda rwo gukora imiti n'inkingo, ntabwo rushobora kubaho rudafite abantu barukoramo. Abo bantu rero baboneka gusa iyo igihugu gifite abahanga bahagije mu bya 'Biotechnology'.'

Kaminuza y'u Rwanda kandi yanasinyanye amasezerano na Enabel nk'ibigo bizafatanya mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Kaminuza y'u Rwanda yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo, Dr Didas Kayihura mu gihe Enabel yari ihagarariwe n'Umuyobozi Wungirije, Manuel Iglesias.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yavuze ko 'Imbuto za mbere z'ubufatanye bwa kaminuza zo mu Bubiligi na Kaminuza y'u Rwanda, zatewe mu myaka itanu ishize. Abanyeshuri baziga muri iyi gahunda bazabasha kuba imbaraga zikenewe n'u Rwanda ndetse no kuri uyu mugabane mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryo gukora imiti n'inkingo.'

Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyi ntambwe itewe izunganira izindi zatewe n'uyu muryango mu gufasha Umugabane wa Afurika kubaka urwego rw'ubuzima by'umwihariko ibijyanye no kugira inganda zikora imiti.

Muri gahunda y'icyerekezo 2050, Guverinoma yihaye intego y'uko u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi binyuze mu kubaka ubushobozi bw'Abanyarwanda bakiga amasomo akenewe kugira ngo babashe gukora mu nganda, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n'ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi zirimo gushyirraho mu gihugu kugira ngo kibashe gukora inkingo n'imiti ku rwego rwo hejuru.

Ati 'Iki ni igice kimwe cyo kugira ngo tubone abantu bafite ubushobozi bwo gukora muri izo nganda, kubona abantu bakora ubushakashatsi, kwibaza ibibazo u Rwanda, Afurika cyangwa Isi ifite muri rusange no kubishakira ibisubizo binyuze muri 'Biotechnology'.'

Mu mpera za 2023, u Rwanda ruzaba rufite uruganda rukora imiti n'inkingo aho ruzubakwa n'Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n'imiti.

Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa Covid-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk'uru rw'inkingo n'imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho rya mRNA.

Kugeza ubu Abanyarwanda icyenda ni bo bazakora muri uru ruganda ariko mu 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan aganira n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga
Umuhango wo gutangiza Masters na PhD muri Biotechnology witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr Yvan Butera
Umuyobozi Wungirije wa Enabel mu Rwanda, Manuel Iglesias ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yasinye ku masezerano y'ubufatanye na Enabel
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda [EU] ,Belén Calvo Uyarra, yavuze ko ibihugu by'i Burayi ahagarariye bizakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko u Burayi buzakomeza gufatanya na Afurika mu kwigira mu bijyanye n'imiti n'inkingo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan, yashimye EU ikomeje gutanga umusanzu mu kubaka urwego rw'ubuzima mu Rwanda

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-igiye-kujya-itanga-impamyabushobozi-z-ikirenga-mu-masomo-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)