Ibyabaye mbere y'uko Perezida Kagame aha Ruto amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutumire bwo kujya mu Kiganiro n'Abanyamakuru cya Perezida Kagame na William Ruto nabwakiriye nk'abandi bose, mbwirwa ko ngomba kuba mpageze Saa Tanu n'Igice, abafotora bo bari babwiwe ko bahagera mbere kugira ngo bafate imyanya baza gukoreramo.

Ku muntu utarajya muri Village Urugwiro, nakurangira inzira, ariko ntuzajyeyo udafiteyo gahunda! Utanayifite nabwo ntacyo waba, abantu baho bagira ubupfura, bakubaza icyo ushaka bakakuyobora uko bikwiriye.

Kwinjira ku marembo, babanza kureba amazina yawe niba uri ku rutonde rw'abahafite gahunda, hanyuma ukinjira, ugasakwa ubundi ugakomeza. Ibyo byose nta minota ibiri bitwara.

Aho ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye ni ku ibaraza ryo hanze, ahantu hateye ibiti biba bitanga umwuka mwiza. Hafi yaho, haba hari agakawa cyangwa se washaka umutobe nawo ni uko kandi ntiwishyura!

Amategeko yo muri urwo rugo ariko aba agomba gukurikizwa, ntugomba kwisanga ngo usambaguze ibyo usanze. Wicara aho wateganyirijwe ugatuza.

Reka tugaruke ku ngingo yacu. Ku wa Kabiri Ruto yageze muri Village Urugwiro ahagana Saa Saba, ntabwo njye aho nari ndi namubonye yinjira gusa narabyumvise abasirikare bamuha ikaze, hari kuba akarasisi n'ibindi nk'ibyo. Abari bahari, ni abafata amashusho n'amafoto, naho twe bandika, ubwo wowe wari kuri televiziyo wabonye byinshi kuturusha.

Abakuru b'ibihugu byombi bahise bajya mu biganiro, hashize umwanya baraza hatangira kuba umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye. Hasinywe 10, ni yo menshi yari asinywe na Perezida wa Kenya, bivuze ko Ruto yakoreye amateka i Kigali.

Gusinya ntibyatinze nk'uko mwabibonye, gusa niba wari ukurikiye, ngira ngo wumvise Vivianne Mukakizima ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by'Umukuru w'Igihugu wari Umusangiza w'amagambo, asaba ababaga bamaze gusinya guhana umukono, maze abantu bari bahari bagaseka.

Ntabwo ari uko ibyo yari ababwiye byari bisekeje, ahubwo guhana umukono [handshake] muri Kenya bifite ikindi gisobanuro gitandukanye n'icyacu biturutse ahanini ku guhana umukono kwa Uhuru Kenyatta na Raila Odinga mu guhosha umwuka mubi wari uri hagati yabo.

Abakuru b'ibihugu bari bateguriwe ahantu bicara, iruhande rw'aho abasinya bari bari. Ariko hagati aho, mbere y'uko basohoka mu nama yabo bagera aho twari turi, hari umusore wazanye amazi [nibwira ko ari umwe mu bagize Republican Guard (Umu-GP: Soma: Umujepe)] akurikiwe n'undi mudamu wamwakiriye, maze atereka ibirahure bibiri ku meza aho Kagame na Ruto bari kwicara.

Perezida Kagame ubwo yahaga William Ruto amazi mu kiganiro n'abanyamakuru

Gusinya amasezerano, byamaze iminota 6 n'amasegonda 32. Muri uwo mwanya abakuru b'ibihugu byombi bamaze, nta wigeze asoma kuri ya mazi bari bateguriwe, ahubwo yari agipfundikiye nk'uko wa mubyeyi yayateguye.

Batangiye kwakira ibibazo by'abanyamakuru, hashize iminota 24, aho nibwo ibijyanye n'amazi byaje. Muri ako kanya, Ruto ni we wari uri gusubiza ikibazo cy'Umunyamakuru wo muri Afurika y'Epfo, yari yabajije bitatu.

Kuko nari hafi ya Perezida Kagame, mu ntera nk'iya metero ebyiri cyangwa eshatu, nabonye uko byatangiye. Nabonye Perezida Kagame yerekeza amaso mu gice cyari cyicayemo abayobozi, nanjye ndahindukira ndebayo. Naketse ko ahari hari umuntu ari kureba niba yaje. Hari hicayemo ba Minisitiri basinye amasezerano nka Biruta, Dr Uwamariya, Dr Musafiri, Bayisenge n'abandi bo muri Kenya. Hari hanicayemo abandi nka Prof Nshuti Manasseh, Gen Kabarebe, Minisitiri w'Ubutabera n'abandi batandukanye.

Nyuma y'akanya gato, yarahindukiye areba iruhande hamwe bari bicaye, nibwira ko yabonye amazi. Areba hirya yaho ahari hahagaze abasore bacunga umutekano, arangije arahindukira areba Ruto wari uri gusubiza, ikiganiro kirakomeza nk'ibisanzwe.

Umukuru w'Igihugu ntumbaze uko byamujemo, ariko hashize iminota 26 ikiganiro n'abanyamakuru gitangiye, yahise agenda, aterura amazi, mu kiganza kimwe, ikindi aterura akantu kari gateretseho ikirahure, ayashyikiriza Ruto, twese turaseka, nabo baraseka.

Nyuma yahise asubira kuri ya meza, yari nko mu ntambwe imwe ye, aterura nawe ikirahure cy'amazi, ayatereka imbere ye. Ruto ati 'Urakoze cyane Nyakubahwa Perezida, ndakeka yabonye uburyo nari nyakeneye'.

Uburyo Perezida Kagame yatekereje kujya kuzanira Ruto amazi, ntawe bitatunguye ku bantu bose bari bahari, ariko bigaragaza ikindi kintu kuri we, cy'uburyo yita ku kantu kose.

Ni yo mpamvu udakwiriye gutungurwa no kumva avuga ko yanyuze i Musanze akahasanga umwanda, ko hari ahantu yabonye amacupa y'amazi ku muhanda, umucanga umennye ahadakwiye mu nkengero z'umuhanda, cyangwa se ko yanyuze ku Kiraro cya Kicukiro akabona ikibuga cyo muri IPRC kimeze nk'imbuga kandi ko hari inzu hafi aho imaze imyaka yubakwa ntiyuzure.

Ni ikintu arusha benshi muri twe, cyo kwita ku bintu, agato n'akanini byose akabikurikirana.

Dutangira navugaga uburyo bifite aho bihuriye n'ibyabaye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi mu mpera z'icyumweru gishize. Minisitiri Utumatwishima w'urubyiruko, yavuze uburyo afite amahame yita 'aya PK [Paul Kagame]', avugamo n'iryo kwicisha bugufi.

Byarashobokaga ko Perezida Kagame ahamagara umuntu umwe muri ba bandi nakubwiye bacunga umutekano bari hafi ye, akamubwira ati tuzanire amazi, ariko ntiyabikoze, ahubwo yahisemo kubyikorera. Uko ni ukwicisha bugufi! Uve kuri ba bandi bagutuma ikaramu kandi bayifite mu ntoki!

Ibi ni kimwe na bya bindi bavuga ngo Perezida Kagame agira urugwiro. Utarabibona ashobora kugira ngo ni amagambo cyangwa ni amakabyankuru.

Iyi foto yafatiwe hafi y'aho nari nicaye, Perezida Kagame yari ari gusohoka mu cyumba cya Intare Arena, hanyuma asuhuza abantu batandukanye bari bitabiriye iyi nama, ageze kuri uyu musaza [ntabwo nabashije kumenya izina rye, urizi yambwira], amusuhuzanya urugwiro.

Ujya ubona kumwe abantu baba badaherukanye, bahura umwe agahereza umukono mugenzi we n'imbaraga nyinshi, mbese nka kwa kundi umubyeyi ashobora guhura n'umwana akamusanganira yiruka, undi agahita amuterura.

Perezida Kagame yasuhuje uyu musaza n'urugwiro rwinshi, amuha umukono baraseka barasabana.

Iyo avuga ngo abantu bajye bagira urugwiro, ntabwo aba avuga ibyo adakora. Ni nka kumwe avuga ati mwa bantu mwe mujye mwita ku bidukikije, amashashi arangiza, cyo kimwe n'ibindi bikozwe plastique... Ntabwo avuga ibyo adakora, ni nayo mpamvu aho aba ari, poubelle ihashyirwa usanga ikozwe mu birere!

AMASHUSHO

Perezida Kagame yakiranye urugwiro mugenzi we William Ruto, anamuha amazi ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru. pic.twitter.com/GXUvVTv8wm

â€" IGIHE (@IGIHE) April 5, 2023




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyabaye-mbere-y-uko-perezida-kagame-aha-ruto-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)