#Kwibuka29: Impamvu imirimo yakomorewe, ibiko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, cyagarutse birambuye ku migendekere y'igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y'uko Minubumwe ishyize hanze amabwiriza agaragaza ibikorwa byemewe n'ibikorwa bibujijwe mu gihe cy'icyunamo, aho Abanyarwanda bazaba bazirikana Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse.

Aya mabwiriza agenda anozwa ahuzwa n'igihe, mu rugendo rwo gukomeza kwibuka no kwiyubaka.

Kwibuka biri mu ngingo ebyiri: Ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwanda bahisemo ko kizajya kiba buri mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifitemo uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rimaze kugerwaho.

Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no gukira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

Dr Bizimana yabwiye itangazamakuru ko ibi biri mu mpamvu zatumye basanga atari ngombwa ko buri mwaka hahindurwa insanganyamatsiko, bahitamo gukoresha 'Kwibuka, Twiyubaka'.

Kwibuka bijyana no kudaheranwa n'amateka. Bizimana avuga ariko ko mu 2024, hazabaho guhindura iyi nsanganyamatsiko ikaba 'Twibuke twiyubaka' kugira ngo buri wese ayibonemo.

Ati "Kugira ngo abantu bishyiremo, buri wese yumva ko bimureba. Umwaka utaha tuzabihindura bibe 'Twibuke, twiyubaka' nibyo numva bifite injyana kurushaho... Buri wese kumva ko arimo, kandi n'abanyarwanda twese turibuka, tuniyubaka."

Kuzirikana Jenoside bisaba kwinjira mu mateka, kuko atari impanuka yagwiriye igihugu. Abanyarwanda n'abandi basabwa gufata igihe cyo gutekereza, gusoma no gucengerwa n'uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Mu myaka ishize, mu cyumweru cy'icyunamo imwe mu mirimo yarafungwaga, ubu siko bimeze:

Dr Bizimana avuga ko mu myaka itambutse, henshi wasangaga mu cyumweru cy'icyunamo ibikorwa byinshi abantu bakora bigamije kubateza imbere bifungwa, mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Kwibuka.

Habaga ikiganiro cyane cyane nyuma ya saa sita imirimo yose igafungwa, abantu bakajya mu biganiro. Abatagiyeyo kenshi bahabwaga ibihano, bagacibwa amande.

Bizimana avuga ko 'ibyo twasanze atari ngombwa'. Agakomeza ati "Kuko, hari intambwe abantu bamaze gutera n'iyo bagomba gutera mu kwiyubaka, bivuze ko imirimo itunze abantu, abantu bagomba gukora imirimo ituma babaho n'imirimo izanira igihugu inyungu. Bitavanyeho igikorwa cyo kwibuka."

Yavuze ko ibi biri mu byatumye hazatangwa ikiganiro kimwe. Kandi ko kugira ngo abantu bamenye amateka ya Jenoside 'ntabwo bisaba ko bahabwa ikiganiro buri munsi'.

Bizimana avuga bifuza ko Kwibuka bitaba igikorwa kibera 'Abanyarwanda umutwaro' ahubwo kibe igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa, 'buri wese akayazirikana ariko n'icyerekezo cy'igihugu cy'uko buri wese yiteza imbere bijyana'.

Uyu muyobozi yavuze ko igihe habaye ibiganiro bihuriza hamwe abaturage, hakwiye kuganirwa no ku bindi bibazo bibangamiye ubumwe bw'abanyarwanda, ibibazo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ibituma abantu batabana neza n'ibindi.

Ibikorwa by'imyidagaduro birabujijwe mu cyumweru cy'icyunamo:

Ubwo yari muri iki kiganiro, Bizimana yavuze ko hari ibaruwa yabonye y'abantu basaba ko hari ibikorwa byakorwa mu cyumweru cy'icyunamo.

Bizimana yavuze ko amabwiriza nka Minubumwe bashyize hanze, ashingiye ku itegeko Nimero, kandi akaba ashingiye ku cyerekezo cy'aho igihugu cyigeze mu rugendo rwo kwiyubuka.

Yavuze ko hari ibikorwa byinshi abantu bakora mu bihe bisanzwe bigamije kwishimisha, ari nayo mpamvu Minubumwe ishingira kuri ibyo byose igasaba abantu kubyigomwa kugira ngo bafatanye n'abandi Kwibuka.

Ati "Abantu rero nibigomwe ibikorwa by'imyidagaduro no kwishimisha, bazirikane babandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakicwa urupfu rubi cyane..."

Bizimana yatanze urugero avugamo nk'ibikorwa by'umupira, aho usanga abantu bashaka kureba umupira, cyangwa se ugasanga barashaka gukina imikino y'amahirwe.

Ati "Ibyo ni ukwishimisha ntabwo ari ibitunga umuntu. Gukina imikino y'amahirwe nabyo ni ibikorwa byo kwishimisha, ntabwo ari ibijyanye no gutunga ubuzima."

Uyu muyobozi yavuze ko abanyarwanda n'abandi bakwiye kubyumva neza, ko iri tegeko risobanura ko ari igihe cy'icyunamo gusa, kuko nyuma yacyo ibikorwa bikomeza nk'uko byari bisanzwe.

Ingingo ya 20 y'itegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ivuga ko ibikorwa byose birebana no kwishimisha n'imyidagaduro, imikino, imyigaragambyo n'ibindi bikorwa byose bitera urusaku bibujijwe gukorerwa aho imihango yo kwibuka yabereye.

Icyumweru cy'icyunamo gitangira ku itariki ya 07 Mata kigasozwa ku itariki ya 13 Mata buri mwaka. Â 

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye buri wese kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, akigomwa ibikorwa bijyanye no kwishimisha no kwidagadura mu cyumweru cy'icyunamo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127843/kwibuka29-impamvu-imirimo-yakomorewe-ibikorwa-byimyidagaduro-bigahagarikwa-mu-cyumweru-cyi-127843.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)