Dore imbuto icumi(10) z'ingenzi ku buzima bw'ikiremwamuntu udakwiye kubura ku mafunguro ya buri munsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru, twabateguriye urutonde rw' imbuto z'ibanze, kurusha izindi, twifuza ko nyuma yo kuyisoma, kumafunguro ufata k'umunsi, utagakwiye kuburaho nibura imbuto ebyiri muri izi tugiye kugaraza ndetse n'imimaro yazo.

Mu guhitamo imbuto za mbere icumi(10) z'ingenzi, twibanze kuri ibi: kuba zifitiye umumaro ukomeye ubuzima, mbese kuburyo zabuze mu biribwa, bishobora guteza ibibazo bitari bike mu buzima.

Di icyo gusa twanarebye kandi kuba ziboneka mu bice bitandukanye by'igihugu cyacu ndetse zikaboneka ku giciro cyakorohera buri wese.

Dore imbuto icumi(10) za mbere z'ingenzi ku buzima bw'ikiremwamuntu.

1. Pome

Ni urubuto rwiza, rufasha umubiri w'umuntu muri byinshi, rukaba rufite umwihariko wo kuba rukungahaye ku binyabutabire bifasha umubiri kugira ubuzima buzira umuze.

2. Umuneke

Ni urubuto rukunzwe na benshi, ndetse bamwe bakaba bawukundira ko rusa neza, rukaba ruryoha, ariko kandi umuneke ufitiye umumaro munini umubiri wacu, umwihariko wawo, ni uko ufasha cyane igogora rikabasha gukora neza.

3.Watermelon

Ni urubuto rwiza cyane, rufasha byinshi umubiri w'ikiremwamuntu, by'umwihariko ku bantu bakunze kugira ikibazo cy'umwuma, uwariye watermelon aba yaciye ukubiri n'icyo kibazo.

4.Indimu

Ni urubuto rwiza cyane, rukaba rufite umwihariko wo kongerera umubiri, ubudahangarwa.si ibyo gusa, indimu zifasha , umubiri w'umuntu byinshi cyane, wifuza kumenya byinshi ku ndimu.

5.Ipapayi

Ni urubuto rw'ingenzi cyane, rukaba rufite umwihariko wo kuba warurya ndetse ukaba wanarukporesha nk'umuti ku ndwara zimwe na zimwe.

6. Ibinyomoro

Ibinyomoro ni imbuto z'ingenzi cyane, zikaba zifite umwihariko wo kuba zifitemo ubushobozi bwo kongera amaraso mu mubiri, uwariye ikinyomoro, nibura kimwe ku munsi, ntashobora kugira ikibazo cyo kugira amaraso make kizwi nka Anemie.

7. Amacunga (orange)

Ni imbuto z'ingenzi cyane, umwihariko wazo ni uko afasha uwayariye, guhorana akanyamuneza ndetse no kugabanya stress, sibyo gusa kuko amacunga yongera irema ry'ubwirinzi kamere.

8. Umwembe

Ni urubuto rwingenzi cyane, dukunze kwita umwami kazi w'imbuto, ufasha umubiri muri byinsihi, ukaba ufite umwihariko wo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, ndetse no kurwara indwara zifata umutima, wifuza kumenya byinshi ku mwembe.

9. Avoka

Ni urubuto rwiza cyane, kuko rufite umwihariko wo kuba rukungahaye kuri vitamine zirenga icumi(10), ndetse ikaba ifasha cyane ku bantu bifuza kugabanya ibiro, kuko iyo wayiriye ukomeza kumva uhaze, bityo ugatakaza , ubushake bwo kurya buri kanya,

10.Inanasi

Ni imbuto nziza, zifasha cyane ku bantu bafite ikibazo cy'isukari idahagije mu maraso, ni isoko nziza y'isukari kandi itagira ingaruka mbi ku buzima bw'ikiremwamuntu.



Source : https://yegob.rw/dore-imbuto-icumi10-zingenzi-ku-buzima-bwikiremwamuntu-udakwiye-kubura-ku-mafunguro-ya-buri-munsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)