Uruhuri rw'ingabo z'amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka irasaga 20 muri Kongo hatangiye gukoranira uruhuri rw'ingabo z'amahanga, kandi ntizisiba kwiyongera.

Zimwe zitwikiriye umutaka wa Loni(MONUSCO)zikaba ziva mu bihugu nk'Ubuhinde, Maroc, Uruguay, Afrika y'Epfo, nibindi, ari nako buri kwezi zikoresha miliyari zisaga 2 z'amadolari y'Amerika.

Mu mezi make ashize hiyongereyeho abasirikari bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse abo muri Kenya, Uganda n'Uburundi zamaze kugera mu burasirazuba bwa Kongo, mu minsi mike hakaba hategerejwe iza Sudani y'Epfo. Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Perezida Lourenço w'Angola aherutse guhishura ko uretse Kenya ifite ubushobozi bwo futunga abasirikari bayo bari muri Kongo, ab'ibindi bihugu bazishingirwa na Leta ya Kongo, mu gihe umusirikari wa Kongo yicira is azi mu jisho.

Twibutse ko Uganda yo yari isanganywe muri Kongo ingabo zagiye kurwanya umutwe wa ADF. Izi nazo nta kidasanzwe zakoze yo, kuko iyo ADF ikomeje ibikorwa by'iterabwoba.

Igihugu cya Angola nacyo cyamaze gutangaza ko mu minsi ya vuba ingabo zacyo zizaba zasesejaye muri Kongo.Minisitiri Christophe Lutundula w'Ububanyi n'Amahanga wa Kongo akaya yavuze ko izo ngabo za Angola zitagenzwa no kurwana, ahubwo zije 'guhagarara hagati y'igisirikari cya Leta(FARDC) n'abarwanyi b'umutwe wa M23″. Ababikurikirabira hafi bati:' Nizize zirire iraha, ziniyorere ibifaranga nk'abandi, dore ko nazo zizatungwa na Leta ya Kongo'.

Iyo urebye umubare w'aba basirikari bakoraniye mu burasirazuba bwa Kongo honyine, biyongera ku mitwe yitwaje intwato isaga 130, wanareba uburyo ahubwo ibintu birushaho kudogera, biroroshye kwanzura ko urwo ruhuri rw'ingabo rwaje kongera ibibembe mu binyoro(cyangwa ibinyoro mu bibembe).

Ese koko , Leta ya Kongo iracyafite ijambo ahantu hakoraniwe n'ibihumbi byinshi by'abasirikari b'amahanga, cyangwa ahubwo iyo Leta ijya kwemera ko urwo ruvunganzoka rw'abasirikari ruza muri Kongo, byabaye nko kugurisha ubusugire bw'igihugu, yibeshya ngo ibonye abatabazi?

Aho MONUSCO igereye muri Kongo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka, iyari ihasanzwe irushaho kugira imbaraga. Ibyo byatewe n'uko ari iyo MONUSCO, ari na Leta ya Kongo, byombi byafashije iyo mitwe kwiyubaka, biyiha imyitozo ya gisirikari, intwaro, imyambaro, ibiribwa n'imiti, nkuko byagaragajwe kenshi mu byegeranyo birimo n'ibya Loni ubwayo.

Ubwo hafatwaga icyemezo cyo Kohereza muri Kongo ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Perezida w'uwo Muryango muri iki gihe, akaba na Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye Kongo ko nta munyamahanga uzaza kubarwanirira, mu gihe Abanyekongo ubwabo bazaba badashoboye kwikemurira ibibazo. Yagize ati:Abana bava inda imwe iyo bananiwe gusangira icunga bagahamagara uza kuribagabanya, arabanza akanyuyuza umutobe wa rya cunga, akabagabanya ibikatsikatsi bitakigira umutobe'. Uretse ko batumva cyangwa bumva nabi, ni iki Perezida Ndayishimiye atababwiye?

Mureke murebe rero uburyo bigiye fuhumira ku mirari. Ubu noneho abategetsi ba Kongo baringinga Umuryango w'Ibihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo(SADC)ngo ubatabare. Uku kutizera abaturanyi bifuzaga gutanga umusanzu wabo(n'iyo waba muto), bizakurura urwikekwe n'intambamyi mu kugarura amahoro muri Kongo.

Ikindi, uretse se ko na SADC ubwayo itarashobora gukemura ibibazo biri mu banyamuryango bayo( urugero ni ibibazo by'umutekano muri Mozambique,Afrika y'Epfo n'ahandi), ubundi ni iki yazana gisumbye ibyananiye MONUSCO Nnabandi namazeyo igihe kinini?
Mu rugendo

Intumwa z'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi zagiriye muri Kongo, zibukije Abanyekongo ko badakwiye gutega amakiriro kuri Loni ndetse n'amahanga, ko ahubwo ubutegetsi bwabo ari bwo bufite urufunguzo rw'amahoro

Ubu butumwa bufite ishingiro, ariko ntihagije kuko bwagombaga kujyana no guhambiriza ingabo za Loni, MONUSCO, niba koko izo ntumwa ziyemerera ko Loni ntacyo imariye Abanyekongo, nta n'icyo iteze kubamarira.

Icyakora, iyi mvugo y' intumwa za Loni yaje yunganira iya Papa Francis na Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macro, nabo bagaragarije Kongo ko ikwiye kwishakamo ibisubizo, aho kugereka imitwaro yabo ku bihugu by'amahanga.

Mu by'ukuri rero, Abanyekongo nivumve ko ntawe uzaza kubamenera amaraso, ashaka umuti w'ibibazo bikururiye, ariko kandi bashobora no kwikemurira binyuze mu nzira ya politiki. Amahanga azaza yisarurire iby'indangare, Abanyekongo bahugiye mu kumarana no kwikoma u Rwanda, nyamara rwanabacumbikira rwahinanye nk'uko rutahwemye kubikora.

Uko barundanya abasirikari b'abanyamahanga mu gihugu cyabo, baza biyongera ku mitwe y'iterabwoba ndetse n'abacancuro, ni ko ubutegetsi buzakomeza gutakaza ijambo n'igitsure mu kurengera ubusugire bw'igihugu.Ni ko intwaro zizarushaho kunyanyagira mu baturage, kandi Leta itagifite ijambo ntizaba ikibashije kuzibambura.

Ngiyo'balkanisation' cyangwa gutera Kongo imirwi birirwa bashinja abandi, kandi Kongo ubwayo ariyo irimo kuyiha urwuho.

The post Uruhuri rw'ingabo z'amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uruhuri-rwingabo-zamahanga-muri-kongo-si-igisubizoahubwo-rwongereye-ibibembe-mu-binyoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruhuri-rwingabo-zamahanga-muri-kongo-si-igisubizoahubwo-rwongereye-ibibembe-mu-binyoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)