Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z'ubutasi bw'u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z'u Rwanda zishinzwe iperereza zatanze abagabo ryerekana ibimenyetso simusiga ko Perezida Tshisekedi akorana n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR ubarizwa muri iki gihugu. Izo nzego kandi zagaragarije Perezida Tshisekedi ibikubiye muri iyo raporo imbonankubone.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 11 Nyakanga 2022 imikoranire y'ingabo za Congo FARDC na FDLR yeretswe Perezida wicyo gihugu Antoine Felix Tshisekedi.

Umukuru w'iperereza ry'u Rwanda Maj Gen Joseph Nzabamwita ari kumwe n'ukuriye iperereza mu ngabo z'u Rwanda, RDF, Brig Gen Vincent Nyakarundi berekeje Kinshasa babonana na Tshisekedi tariki ya 11 Nyakanga 2022 ,Mu byari bikubiye mu butumwa ni ibimenyetso byerekanye amasezerano y'ibanga hagati ya FDLR na FARDC ndetse n'imikoranire hagati y'abayobozi ba gisiviri n'aba gisirikari ba Congo hamwe na FDLR cyane cyane ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri FDLR ariwe Maj Gen Pacifique Ntawunguka wafatiwe ibihano n'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Muri iyo raporo harimo ibimenyetso ko Maj Gen Ntawunguka yabonanye imbonankubone na Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima Kongba. Muri iyo nama kandi inzego z'iperereza z'u Rwanda zerekanye ko Omega yasabye ko buri musirikari wa FDLR ubarizwa mu mutwe wa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur (CRAP) uyoborwa na Colonel Ruvugayimikore Rurinda yishyurwa amadorali 300 ubundi bakajya kurwanya M23. Nyuma y'ubukererwe abasirikari 45 bari bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo banze kujya kurugamba. Maj Gen Pacifique Ntawunguka yabonanye na Guverineri Lt Gen Constant Ndima mu kigo cya Rumangabo hamwe n'umuvugizi w'ingabo za Kongo Gen Sylvain Ekenge. Nyuma y'iminsi mike ingabo za FDLR zoherejwe Kibumba kurwanya M23 nkuko byagaragaye mu mashusho yizo ngabo I Kibumba.

Nkuko nanone byemejwe n'Itsinda ry'abahanga ba LONI, imikoranire yaje kurushaho mu gihe cy'inama ya Pinga yitabiriwe n'abayobozi b'imitwe yitwara gisirikari harimo FDLR na Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura. Iyo nama yateguwe na Gen Peter Cirumwami yanzuye ko iyo mitwe itagomba guterana hagati yayo ahubwo igomba kunga ubumwe bakarwanya M23 nyuma yuko FARDC ibahaye ibikoresho.

Muri iyo nama kandi harimo Col Tokolanga wari ukuriye ingabo zo muri batayo ya 3410 ibarizwa I Masisi aho FDLR ifite ikigo cy'imyitozo. Ubwo intambara ya M23 yatangiraga, FDLR yagendeye ku ntege nke za FARDC maze iriyubaka, yinjiza abantu mu gisirikari kuburyo ubu ibarizwa hagati ya 2000 na 3000. Iyo nkuru igaruka uburyo FARDC ifite intege nkeya mu bya gisirikari kuko inagendera ku makuru yahawe na MONUSCO.

The post Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z'ubutasi bw'u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-perezida-tshisekedi-ahakana-gukorana-na-fdlr-inzego-zubutasi-bwu-rwanda-zamuhaye-ibimenyetso-simusiga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-perezida-tshisekedi-ahakana-gukorana-na-fdlr-inzego-zubutasi-bwu-rwanda-zamuhaye-ibimenyetso-simusiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)