Urubanza rwa Titi Brown rwongeye guhabwa undi munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni urubanza rwabaye uregwa atari mu rukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Titi Brown yasabye ko yahabwa itariki ya hafi yo kuburaniraho umucamanza amubwira ko nta yindi tariki ya hafi ihari.

Uyu musore akurikiranyweho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021 urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urubanza-rwa-titi-brown-rwongeye-guhabwa-undi-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)