Perezida wa Real Madrid yashinjwe gushyira igitutu ku musifuzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez yashinjwe gushyira igitutu ku musifuzi witwa Eduardo Iturralde Gonzalez amusaba gufata iriya kipe nkuko afata FC Barcelona.

Ibi ngo byabaye mu mwaka wa 2010 aho uyu Perez yashinje uyu musifuzi kubogamira kuri FC Barcelona inashinjwa ko muri uwo mwaka yatanze ruswa ngo bayisifurire neza.

Bwana Eduardo Iturralde Gonzalez wasifuye muri La Liga kuva 1995 - 2012 -yavuze ko uyu Perez yamubwiye ariya magambo mu mwaka w'imikino 2010-11 mu mukino bari bamaze gutsinda ibitego 6-1 Deportivo La Coruna.

Perez ngo yashinje Gonzalez ggusifurira neza cyane Barcelona kurusha Real Madrid muri uwo mwaka w'imikino,amusaba ko yazisifurira kimwe aho kubogama.

Ibi bije nyuma y'iminsi mike ikipe ya FC Barcelona ishinjwe gutanga ruswa ya miliyoni 7.4 z'amapawundi ku wahoze ari Visi Perezida wa komite ishinzwe abasifuzi muri Espagne.

Gonzalez tyabwiye Cadena SER ati "Ushobora kubona uko bashyira igitutu ku bantu bamwe.umukino batsinze ibitego 6-1t Deportivo urangiye,twavuye mu kibuga hanyuma abanyungirije baraza turasohokana.

Hari umuntu wanshyize mu cyumba arambwira ati "ndashaka kugusaba kunsifurira nkuko ubikorera FC Barcelona.

Namubajije niba ari gutera urwenya,mybwira ko ikiganiro cyacu kirangiye.Yashakga kunshyira mu cyumba njyenyine ariko ndabyanga.Namusabye kutabikora....Umuyobozi wanshyize mu cyumba njyenyine ni Florentino Perez sinabihisha."

Gonzalez yavuze ko ibi yabibwiye komite ishinzwe abasifuzi (CTA) ariko nta cyakozwe.

Umwaka w'imikino 2010-11 muri La Liga warangiye FC Barcelona itwaye igikombe n'amanota 96 mu gihe Real Madrid yayikurikiye na 92.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-real-madrid-yashinjwe-gushyira-igitutu-ku-musifuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)