Uburusiya burashinjwa kohereza imfungwa z'abagore ku rugamba muri Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Metro cyanditse ko Putin yatangiye kohereza ku rugamba abagore bakatiwe kubera ko abagabo bakomeje kumushirana ku rugamba.

Uburusiya bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gutanga umusada ku bagabo basigaye ari mbarwa muri Ukraine nkuko umujenerali wo muri iki gihugu cyatewe abitangaza.

ati "Mu cyumweru gishize hari gari ya moshi yaje i Donetsk ifite imyanya yahariwe gutwara imfungwa.Igice kimwe cyari kigenwe imfungwa z'abagore."

Muri iki cyumweru hari amakuru avuga ko Kremlin yimuriye abagore b'imfungwa ahitwa Kuschevka muri Krasnodar hafi y'ahari urugamba.

Bamwe mu bagore ngo bazanwe aho ngaho ngo bategurirwe kwinjira ku rugamba rukomeje kurema.

Olga Romanova,uri mu muryango urengera imfungwa mu Burusiya avuga ko abagore basaga 100 boherejwe muri Ukraine.

Imfungwa z'abagabo zamaze koherezwa ku rugamba kare kandi abagera ku bihumbi 10 bahawe amasezerano arimo kurekurwa no kugabanyirizwa ibihano igihe baba babashije kurenza amezi atandatu mu ntambara.

Ukraine ivuga ko uku kuzana abagore ari ikigaragaza ko Uburusiya bwashobewe kuko bumaze gutakaza ingabo nyinshi.

Mu matora yakozwe mu 2020 n'igitangazamakuru cya Leta, yasanze Abarusiya 63% batifuza ko abakobwa babo bajya mu gisirikare. Abandi 42% bo bakerura bati 'igisirikare si akazi k'abagore; ni ak'abagabo.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-burashinjwa-kohereza-imfungwa-z-abagore-ku-rugamba-muri-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)