Umuraperi B-Threy yarongoye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Aho ibirori byakurikiwe n'umuhango wo kwishimana n'inshuti n'abavandimwe.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati 'Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.'

B-Threy nawe yahise amusubiza  ati 'Nanjye ndagukunda.'

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n'abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.

Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n'abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.

 

Yahise atangira gukora umuziki by'umwuga kuko yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music.

Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n'ubundi ariyo yari asanzwe yisangamo.

B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.

Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo 'Nyamirambo' na '2040' yasohoye mu 2019, EP yise 'Shwiii dah!' yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise 'Muheto wa mbere' yasohotse mu 2022.

B Threy yarongoye Keza Nailla

Reba ubwiza bwa Nailla warushinze na BThrey 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126940/umuraperi-b-threy-yarongoye-126940.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)