Umunyeshuri kuri internet: Umusaruro w'ikoranabuhanga mu mashuri ryatangiranye rwaserera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagomba kuba bubakitse mu mitekerereze, babasha gushaka ibisubizo by'ibibazo bibugarije, guhahana amakuru n'abandi no gutegura ahazaza bashingiye ku biri kuba mu gihe bagezemo.

Iyi politiki yemejwe n'Inam y'Abaminisitiri yo muri Mata 2016 ni yo ikigenderwaho icyakora hari amakuru ko iri mu nzira zo kuvugururwa. Yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bine, mu 2019 ikaba yaragombaga kuba imaze gushorwamo miliyari 35 z'amafaranga y'u Rwanda.

Muri uwo mwaka ibigo by'amashuri byagombaga kuba bifite ibyuma by'ikoranabuhanga 'Smart Classrooms' ku kigero cya 100% nyuma y'aho byari bimaze kugaragara ko porogaramu ya mudasobwa imwe ku mwana igomba kuvugururwa.

Kuva mu 2008, Minisiteri y'Uburezi yatangiye gushyira mu bikorwa porogaramu ya mudasobwa imwe ku mwana (OLPC) mu mashuri abanza n'isomero rifite mudasobwa (Computer Lab) mu mashuri yisumbuye.

Mudasobwa zigera ku bihumbi 250 zatanzwe mu mashuri 764 ariko abanyeshuri bangana na 10% mu gihugu nibo bagezweho na zo.

Uretse kuba zarageze ku banyeshuri bake, iyi porogaramu yahuye n'ibibazo byinshi birimo ubushobozi buke bw'abarimu mu myigishirize y'ikoranabuhanga, kuba amashuri amwe yarazihawe atagira umuriro bigatuma zibikwa igihe kirekire, kuba mu bigo bimwe na bimwe zaribwe izindi zikabura gisanwa mu gihe zapfuye n'ibindi.

Kugeza mu 2016 abanyeshuri bangana na 5% nibo bari bamaze kugerwaho na Computer Lab mu cyiciro cy'ayisumbuye kandi na zo zigakoreshwa mu masomo yerekeranye n'ibya mudasobwa gusa.

Izi porogaramu zaje gusubirwamo zitwa 'One Digital Identity Per Child' ku biga mu mashuri abanza na 'Smart Classroom' ku bo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bigera ku banyeshuri benshi mu buryo bungana mu mitegurire y'amasomo, imitangirwe yayo, isuzumabumenyi n'ubushakashatsi.

Smart Classroom yagejejwe henshi

Inkingi ya 64 ya gahunda y'igihugu y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize, binyuze mu kwagura 'Smart Classrooms' no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Ibi kandi bigomba kujyana no gushyira mu bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri.

Smart Classoom ni icyumba cy'icyitegererezo mu ikoranabuhanga gifite ibikoresho bijyanye n'igihe bifasha mu myigire n'imyigishirize ya buri munsi bijyanye n'aho isi igeze.

Kigomba kuba kirimo mudasobwa zifite internet, ibikoresho birimo indangururamajwi byorohereza umwarimu kumvana n'abanyeshuri mu gihe cy'isomo, projecteurs, 'smart boards', ibikoresho by'intabaza (alarm system) n'ibindi.

Kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba nk'ibi bigera kuri 61 hirya no hino mu gihugu byashyizwemo mudasobwa 3120 zifite internet.

Urwunge rw'Amashuri rwa Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge ni kimwe mu bigo byahawe Smart Classroom ivuguruye

Muri buri Karere hubatswe ibyumba nk'ibi bibiri, hiyongeraho indi imwe mu Karere ka Rusizi yashyizwe ku Kirwa cya Nkombo binyuze mu mushinga watewe inkunga na Koreya y'Epfo wo gushyigikira ikoranabuhanga mu burezi (Capacity Development for ICT in Education: CADIE).

Umuhuzabikorwa w'imishinga iterwa inkunga mu rwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere ry'uburezi bw'ibanze (REB), Shyaka Emmanuel, yavuze ko ibi byumba bizaba icyitegererezo ku buryo n'ibindi leta izajya yubaka uko amikoro yayo azajya aboneka ari byo izajya ireberaho.

Smart Classrooms mu myigishirize

Nizeyimana Frank wiga mu mwaka wa gatatu kuri GS Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko Smart Classroom bahawe ibafasha mu myigire y'amasomo y'ikoranabuhanga ku buryo bamaze kwiyungura ubumenyi ku mikoreshereze ya mudasobwa.

Ati 'Iki cyumba kiradufasha cyane kuko akenshi usanga abanyeshuri baba badafite ubumenyi buhagije kuri mudasobwa ariko iyo tujemo mu masaha abiri y'isomo ryerekeye ibya mudasobwa hari ubumenyi twunguka ugasanga no mu myigire bimeze neza.'

Nubwo bimeze bityo Nizeyimana yavuze ko hakiri imbogamizi z'uko internet icika bikagorana mu gihe bakeneye gukora ubushakashatsi.

Umuhozawase Mediatrice, wigisha amasomo y'ikoranabuhanga, yavuze ko mu gihe bari batarabona imashini zo kwigishirizaho byagoranaga gushyira mu ngiro ibyo abanyeshuri biga.

Ati 'Ikoranabuhanga ni isomo rigomba gushyirwa mu ngiro, mu gihe tutari dufite imashini byatumaga abanyeshuri batabikora. Aho twaboneye iki cyumba mu 2020 amasomo barayakunze. Baraza tugashyira mu ngiro ibyo biga, bagakora imyitozo bakishima.'

Uyu mwarimukazi yavuze ko hamwe n'iki cyumba cy'ikoranabuhanga imyigishirize n'imyigire byorohejwe. Urugero ni uko ashobora gukora 'ishuri ryo kuri internet' agahurizaho abanyeshuri be ku buryo no mu gihe batari kumwe imbonankubone aho umunyeshuri aherereye ajya kuri internet agasoma ibyo mwarimu yashyizemo, bakazahurira mu myitozo.

Mwarimu kandi ashobora gushyiraho imyitozo abanyeshuri bakayikora bitabaye ngombwa ko bahura na we kuko ahita abibona akanabakosora.

Uretse mu gihe cy'amasomo y'ibya mudasobwa n'abarimu bigisha andi masomo bakenera 'Smart Classroom' nk'uko Umuhozawase yakomeje abivuga.

Ati 'Kubera ko twese dukenera iki cyumba, twashyizeho ingengabihe, buri mwarimu aba azi isaha n'umunsi azajyamo; gusa icyumba ni kimwe ntabwo gihagije ariko turagikoresha mu masomo yose kugira ngo umunyeshuri abone ko ashobora kwiga amasomo hafi ya yose hakoreshejwe ikoranabuhanga.'

Muri GS Cyahafi bafite mudasobwa 50 mu banyeshuri 811 mu mashuri yisumbuye na OLPC (mudasobwa nto) 163 ku banyeshuri 1331 mu mashuri abanza.

Muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere uburezi bw'Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko Leta ifite intego y'uko mu gihe gito kiri imbere abarimu bose bazaba bafite mudasobwa zabo bwite kandi ko ikoranabuhanga rigomba kwimakazwa ku kigero cyo hejuru mu mashuri yose mu byiciro byose.

Icyo gihe yari amaze kwakira mudasobwa 7000 zigenewe abarimu zatanzwe na Banki y'Isi.

Ati 'Ubu twishimira ko abarimu bo mu mashuri nderabarezi yose bafite mudasobwa zabo bwite kandi n'abandi bo mu yandi mashuri tuzabageraho ndetse twaratangiye nk'uko na bo babizi."

Mu isomo rya mudasobwa buri munyeshuri aba afite mudasobwa ye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ntambwe-ki-yatewe-mu-ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-burezi-bw-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)