Rwamagana: Hatanzwe gasopo ku bayobozi bafite amanyanga mu byangombwa byo kubaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023 ubwo komite nyobozi y'Akarere ka Rwamagana yatangiraga ibiganiro n'abayobozi bahagarariye abaturage mu byiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku mihigo no gufatira hamwe ingamba zo kuyesa.

Bimwe mu byagarutsweho cyane harimo serivisi mbi zikunze gutangwa hirya no hino zirimo n'ibyangombwa by'ubutaka n'ibyo kubaka bidapfa kubonekera igihe.

Muri Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, hari umuturage witwa Manikuze Miriam wasenyewe inzu yari ari kubaka azira gukoresha ibyangombwa bihimbano.

Icyo gihe uyu muturage yabwiye IGIHE ko abo mu nzego z'ibanze bamwatse ruswa akayibima bigatuma nabo bamwihimuraho bakamusenyera, uretse gusenyerwa yari yiringiye ko afite ibyangombwa byuzuye nyamara uwamufashaga kubaka yaramuzaniye ibyangombwa bihimbano.

Umukuru w'Umudugudu wa Miyange uherereye mu Murenge wa Kigabiro, Izerimana Safina, yavuze ko abenshi baza kubaka bazana inyandiko baba basinyiwe n'ubuyobozi bw'Akarere kuburyo ngo utamenya niba ari ibihimbano cyangwa ari ukur, bikarangira rimwe na rimwe asenyewe n'abaturutse ku Karere bo baba banazi ukuri kwabyo.

Ati 'Urabona hari ubwo umuturage ajya kubaka inzu yabanje no kuguza amafaranga byanze bikunze rero biratubabaza iyo ubona umuntu bamusenyeye nta handi hantu ari bukure amafaranga kandi akanakomeza kwishyura ya nguzanyo.'

Nzisabira Richard uyobora Umudugudu wa Rurembo uherereye mu Kagari ka Cyanya, yavuze ko kuba abaturage batabonera ku gihe ibyangombwa byo kubaka biri mu bisubiza inyuma imitangire ya serivisi.

Ati ' Usanga hari abatanga ruswa ngo babone ibyangombwa byo kubaka nyamara ya mafaranga batanze yamufasha kubona icyangombwa cyemewe n'amategeko akubaka ntawe umusenyeye, ubu rero ndumva inzego zose twafatanya tukigisha abaturage bakaka ibyangombwa mu nzira zikwiye n'abo ku Karere bakabitangira igihe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gutanga serivisi zinoze aricyo kintu cy'ingenzi basaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze, abasaba gukurikirana abatekera umutwe abaturage bakabaha ibyangombwa bihimbano byo kubaka bamwe bakanasenyerwa.

Ati ' Si ngombwa ko ushaka kubaka wese ajya aho batangira ibyangombwa ashobora kwifashisha ibiro by'Umurenge, twabasaba kugana inzego za Leta yaba ku Karere ku Murenge hose harafunguye kandi twiteguye kubakira, aho bitinda rwose bikamara nk'ukwezi bajye bamenya ko ababikenera ari benshi bihangane bategereze ibyangombwa.'

Akarere ka Rwamagana kavuga ko kuba kari mu turere tugaragiye Umujyi wa Kigali bituma kagira abantu benshi baka ibyangombwa byo kukubakamo bigatuma abatanga iyi serivisi bagira abantu benshi ku buryo batabitangira igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abo mu nzego z'ibanze gufasha abaturage kwaka ibyangombwa byemewe byo kubaka
Abayobozi mu nzego zitandukanye batanze ibitekerezo byafasha aka Karere kwesa imihigo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hatanzwe-gasopo-ku-bayobozi-bafite-amanyanga-mu-byangombwa-byo-kubaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)